U Rwanda rutakaza arenga Miliyoni maganatanu buri mwaka ku barwayi bajya kwivuriza hanze

U Rwanda rutakaza asaga Miliyoni maganatanu y’uRwanda ku barwayi bajya kwivuriza hanze.Aya mafaranga y’umurengera igihugu gitakaza cyohereza abarwayi b’indwara zitandura ndetse n’ubuzima bw’abatari bake buzahara Minisiteri y’ubuzima ibigaragaza nk’ibishobora kwirindwa buri muntu ku giti cye abigizemo uruhare.

U Rwanda rutakaza arenga Miliyoni maganatanu buri mwaka ku barwayi bajya kwivuriza hanze
5qmedias

U Rwanda rutakaza asaga Miliyoni maganatanu y'amafaranga y’uRwanda ku barwayi bajya kwivuriza hanze.Aya mafaranga y’umurengera igihugu gitakaza cyohereza abarwayi b’indwara zitandura ndetse n’ubuzima bw’abatari bake buzahara Minisiteri y’ubuzima ibigaragaza nk’ibishobora kwirindwa buri muntu ku giti cye abigizemo uruhare.

Indwara z’impyiko,Canseri n’umutima n’izindi ndwara zitandura  Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda igaragaza nk’izituma igihugu gitakaza akayabo k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni maganatanu buri  mwaka cyohereza hanze y’igihugu indembe za zahajwe n’izo ndwara kugira ngo zihabwe ubuvuzi.

Minisitiri w’ubuzima Dr.Diane Gashumba avuga ko 20% ku ijana by’indwara zitandura inzego z’ubuzima zisuzuma aba ari ndwara z’umutima.

Abana bakiri bato 70 b’abayarwanda barimo gusuzumwa n’inzobere mu buvuzi bw’umutima ziturutse mu muryango udaharanira inyungu  wita ku bana w’Abanya isiraheli (Save The Child’s Heart) Foundation.Uyu muryango ukaba uzohereza aba bana muri isiraheli kubagwa wabishyuriye ibisabwa byose.

Uretse kuvura abana 70 bavuriwe muri Isiraheli, uyu muryango wita ku bana urateganya kubaka ikigo  cyita ku barwayi b’indwara z’umutima mu Rwanda kandi kikazahugura abaganga nibura 2 bo mu bitaro bya Kaminuza CHUK nabo bazahugura abandi.

Kuva mu mwaka wa 1995, umuryango udaharanira inyungu w’abanya Isiraheli,umaze kuvura indwara z’umutima abana ibihumbi bitanu bo mu bihugu 57 ku isi.Uyu muryango kandi ngo wahuguye abaganga b’abaforomo barebga 1200 bo muri ibyo bihugu.

Mbitezimana Isaac-Ibisigo.com