U Rwanda ruzohereza mu kirere icyogajuru cya mbere mu 2019

Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko umwaka utaha aribwo izohereza mu kirere icyogajuru cya mbere kizifashishwa mu itumanaho, igikorwa cyari giteganyijwe mu 2020.

U Rwanda ruzohereza mu kirere icyogajuru cya mbere mu 2019

Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko umwaka utaha aribwo izohereza mu kirere icyogajuru cya mbere kizifashishwa mu itumanaho, igikorwa cyari giteganyijwe mu 2020.

Ni umushinga uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na leta y’u Buyapani ibinyujije mu Kigo cyayo gitsura amajyambere, JICA, n’Ikigo gishinzwe ibirebana n’Isanzure, JAXA (Japan Space Agency), mu rwego rwo gufasha u Rwanda kugira ubwigenge busesuye ku birebana n’itumanaho.

Mu nama ya Transform Africa yabereye i Kigali muri Gicurasi 2018, itsinda ry’Abanyarwanda n’Abayapani ryamuritse ishusho igaragaza uko iki cyogajuru kizaba kimeze. Bane bari mu Buyapani mu mahugurwa ku ikoreshwa ry’ibyogajuru.

Ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 85 y’umwami w’Abami Akihito, Ambasaderi Takayuki Miyashita uhagarariye u Buyapani mu Rwanda, yavuze ko iki cyogajyuru kizoherezwa mu kirere mu 2019.

Ati “Icyogajuru nyacyo cy’u Rwanda kizoherezwa mu kirere mbere y’inama ya Transform Africa mu 2019. Abahanga b’Abanyarwanda ubu bari gukurikira amasomo mu Buyapani, ndabifuriza amahirwe masa.”

Miyashita kandi yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’u Buyapani, agaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwateye imbere kuri ubu hakaba habarurwa ibikorwa 20 by’ishoramari ry’Abayapani biri mu gihugu.

Nk’uko KT Press yabyanditse, Miyashita yanashimangiye ko hari icyizere ko abashoramari b’Abayapani 57 baje mu Rwanda muri Nyakanga ndetse bagahura na Perezida Paul Kagame, bazagaruka gushora imari nk’uko babisezeranye.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urujeni Bakuramutsa, yatangaje ko u Rwanda ruzakomeza guharanira iterambere ry’umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho.

Ati “Iki cyogajuru n’ingenzi mu gushyigikira igerwaho ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi. Ni ingenzi cyane ku bihugu byombi. Hari ibintu byinshi dusangiye mu mubano w’ibihugu byombi uhereye ku kugarura no kubaka amahoro, impungenge ku mihindagurikire y’ibihe n’imibereho myiza y’abaturage.”

Prof Shinichi Nakasuka wo muri Kaminuza ya Tokyo aheruka kuvuga ko gukora icyogajuru bitagihenze, kuko ubu igito gishobora no kugira uburebure bwa metero imwe kuri imwe, bitandukanye na kera hoherezwaga ibya rutura.

Yavuze ko gishobora gutwara agera mu bihumbi 200 by’amadolari (miliyoni nibura 173 Frw), mu gihe icyogajuru cyo hambere cyo gishobora no kugera muri miliyoni 300 z’amadolari (nibura miliyari 260 Frw).

Ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Akihito byabaye ku wa Kabiri, ubusanzwe byizihizwa ku wa 23 Ukuboza. Nibyo bya nyuma byizihijwe kuko biteganyijwe ko muri Mata 2019 azava ku ngoma agasimburwa n’Igikomangoma Naruhito.

Naruhito azimikwa tariki 22 Ukwakira 2019, kwizihiza isabukuru y’umwami w’abami bihite byimurirwa tariki 23 Gashyantare kuko aribwo yavutse mu 1960.