U Rwanda rwatanze asaga miliyoni 600 Frw yo gufasha abashegeshwe n’ibiza muri Afurika y’Amajyepfo

U Rwanda rwatanze asaga miliyoni 600 Frw yo gufasha abashegeshwe n’ibiza muri Afurika y’Amajyepfo

Guverinoma y’u Rwanda yatanze ibihumbi 700 by’amadolari (asaga miliyoni 630 Frw) yo gufasha abaturage bashegeshwe n’inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura mu bihugu bya Mozambique, Malawi na Zimbabwe.

Guhera tariki 14 z’ukwezi gushize ibihugu by’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Afurika byibasiwe n’inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura byiswe Idai.

Hamaze kubarurwa abantu basaga igihumbi bahitanywe n’ibyo biza muri Zimbabwe, Mozambique na Malawi. Inzu z’abaturage, ibikorwa remezo n’ibindi byarasenyutse.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwifatanyije n’ibyo bihugu rutanga inkunga yo gufasha abibasiwe.

Yagize ati “Ibyo bihugu byose uko ari bitatu twabigeneye inkunga y’ubwisungane. Ni mu buryo bwo kwifatanya nabo.”

Guverinoma y’u Rwanda yatanze ibihumbi 200 by’amadolari (asaga miliyoni 180 Frw) kuri Malawi, ibihumbi 200 by’amadolari kuri Zimbabwe n’ibihumbi 300 by’amadolari (miliyoni zisaga 270 Frw) kuri Mozambique ari nacyo gihugu cyibasiwe cyane.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia na Malawi, Mukaruliza Monique yashyikirije sheki y’ibihumbi 200 by’amadolari Guverinoma ya Malawi.

Guverinoma ya Malawi ibinyujije kuri Twitter yashimiye u Rwanda ku bw’ubuvandimwe rwagaragaje.

Iti “Turashimira Guverinoma y’u Rwanda ku bwo kuduha sheki y’ibihumbi 200 by’amadolari y’ubutabazi bw’abahuye n’ibiza. Malawi ibashimiye iki kimenyetso cy’ubuvandimwe nk’abanyafurika.”

Abaturage bagera kuri 602 nibo bamaze kumenyeka ko bahitanywe n’iyo nkubi y’umuyaga muri Mozambique, 344 muri Zimbabwe na 59 muri Malawi.

Umuryango w’Abibumbye wemeza ko Idai ariyo nkubi y’umuyaga ya mbere ikomeye yibasiye igice cy’amajyepfo y’Isi.

Abantu bagera kuri miliyoni eshatu bakeneye ubutabazi bwihuse muri ibyo bihugu byibasiwe na Idai, by’umwihariko abagera kui miliyoni 1.8 bari muri Mozambique.

Loni iri gushakisha inkunga ya miliyoni 282 z’amadolari yo gufasha abakeneye ubutabazi mu gihe kitarenze amezi atatu.

Guhera tariki 27 Werurwe, Mozambique yatangaje ko yugarijwe n’icyorezo cya Cholera nk’ingaruka y’inkubi y’umuyaga Idai.

Abantu basaga ibihumbi bine bamaze kwandura Ebola barimo barindwi bitabye Imana.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima umaze gutanga ibitonyanga bisaga ibihumbi 700 byo gukingira cholera abugarijwe.

Malariya nayo ikomeje kwiyongera mu bice byibasiwe n’icyorezo kubera imyuzure yasize ibidendezi by’amazi ahantu henshi.

Ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gutanga ubufasha ngo abibasiwe n’ibyo biza batabarwe.