Ubufaransa: Bwa mbere ubushyuhe bwageze kuri 44.3C

Ubufaransa: Bwa mbere ubushyuhe bwageze kuri 44.3C

Kuri uyu wa Gatanu nibwo bwa mbere ubushyuhe bwageze kuri 44.3C. Ubu bushyuhe bwagaragaye mu mujwi wa Carpentras uri mu Majyepfo y’u Bufaransa.

Ibihugu by’u Burayi birimo ubushyuhe bwinshi bumaze kwica abantu benshi biganjemo abageze mu zabukuru.

Ibihugu byibasiwe n u Bufaransa, Espagnem u Butaliyani n’u Busuwisi.Kuri uyu wa Kabiri ubushyuhe bwari buri kuri 42 C mu mujyi wa Montpellier mu Majyepfo.

Amakuru atangwa n’Ikigo cy’u Bufaransa cy’ubumenyi bw’ikirere avuga ko ubushyuhe buzakomeza kwiyongera kugeza kuri 45.C, bukazibanda cyane mu mijyi ya Herault, Gard, Vaucluse na Bouches-du-Rhone.

Minisitiri w’intebe Edouard Philippe yavuze ko hari amashuri 4 000 yafunzwe kugira ngo abana batahe bajye kwitabwaho n’ababyeyi babo.