Ubuhinde: Inzoga yahitanye abantu 70 muri Leta ya Assam

Ubuhinde: Inzoga yahitanye abantu 70 muri Leta ya Assam

Inzoga y’inkorano yahitanye abantu 70 muri Leta ya Assam iri mu Majyaruguru y’Uburasirazuba, abandi bantu 200 bari kwitabwaho mu bitaro.

Abenshi mu bagizweho ingaruka n’iyi nzoga ni abagore bakora mu mirima y’icyayi

Aba bantu bose basangiye inzoga y’inkorano itemewe nk’uko ubuyobozi bubivuga.

Mu bagizweho ingaruka n’iyi nzoga abenshi ni abagore bakora mu murima w’icyayi muri iriya Leta ya Assam.

Hari hashize ibyumweru bibiri, inzoga itemewe ihitanye abantu bakabakaba 100 mu Majyaruguru ya Leta ya Uttar Pradesh no muri Leta ya Uttarakhand.

Amakuru aravuga ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera bitewe n’ubwinshi bwasomye kuri iriya nzoga.

Umuntu wa mbere yitabye Imana ku wa kane w’iki cyumweru nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka GolaghatmuriLeta ya Assam, witwa Dhiren Hazarika,  akaba yabitangarije AFP.

Anyoye iriya nzoga bose ni abakozi bo mu mirima y’icyayi mu turere twa Golaghat na Jorhat muri iriya Leta.

Umukuru wa Polisi mu karere ka Golaghat, Pushkar Singh yabwiye BBC ko abantu 58 bitabye Imana kubera kunywa iriya nzoga.

Abandi 12 bapfiriye mu karere ka Jorhat bazira kunywa kuri iriya nzoga.

Dr Ratul Bordoloi, wakiriye abarwayi bagannye ivuriro mu karere ka Golaghat yatangarije AFP ko abarwayi bahageze baruka cyane, bababara mu gatuza kandi bagorwa cyane no guhumeka.

Umurwayi mu bitaro bya Golaghat yatangarije BBC ko yaguze inzoga icagase icupa, ayinywa mbere yo kurya, atangira kuribwa umutwe, bikomeza kwiyongera kugera ubwo atabasha gusinzira.