Ubuhinde:Abantu bagera kuri 43 bahiriye mu isoko barapfa

Ubuhinde:Abantu bagera kuri 43 bahiriye mu isoko barapfa

Byibura abantu 43 bamaze kubarurwa na Polisi y’u Buhinde ko bishwe n’umuriro wadutse mu isoko riri mu murwa mukuru New Delhi. Uyu muriro wadutse muri iri soko kuri iki Cyumweru taliki 08, Ukuboza, 2019.

Dr. Kishore Singh yavuze ko abatabazi bahageze batangira kujyana abakoretse n’imirambo kwa muganga  ku bitaro bya Leta n’iby’abikorera biri hafi aho.

Kugeza ubu hari abantu 16 bahiye cyane bari kwitabwaho kuko bahumetse umwotsi mwinshi.

Umuvugizi wa Polisi ishami rihangana n’inkongi witwa  Atul Garg avuga ko amakamyo 25 yatabaye azimya umuriro, ubu hari abantu 60 bakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iriya nkongi yatangiye mu gitondo saa 5:30 am.

Polisi iri gusuzuma ngo irebe niba uruganda ruri hafi y’iryo soko rwaba atari ryo nyirabayazana w’umuriro.

Umwe mu bari hariya avuga ko abakomerekejwe bakanicwa n’uriya muriro bari bari mu igorofa ya gatatu.

Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yihanganishije ababuze ababo, avuga ko uriya muriro ari akaga kaguye ku baturage be.

Ati: “ Ibitekerezo byanjye biri kumwe n’ababuze ababo, kandi ndifuriza abakomeretse gukira vuba.”

Inkongi zijya zibasira imijyi yo mu Buhinde ariko biterwa ngo n’uko abubaka badakurikiza amategeko y’imyubakire izira inenge.

Muri 1997 hari inkongi yahitanye abantu 59, muri Gashyantare, 2019 abandi bantu 17 nabo bahira muri imwe muri Hotel barapfa bitewe n’umuriro wavuye mu gikoni.

AP