Uburwayi butumye Dr Ljubomir Petrovic asezera igitaraganya ku kazi ko gutoza APR FC

Uburwayi butumye Dr Ljubomir Petrovic asezera igitaraganya ku kazi ko gutoza APR FC

Uwari umutoza wa APR FC,Ljubomir "Ljupko" Petrović, yamaze kwandika urwandiko rwo gusezera mu kazi ko gutoza ikipe ya APR FC yahesheje igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino ushize

Dr Petrovic yari atezwe amaso n’abakunzi ba APR FC ko azabafasha kugera kure mu mikino nyafurika ariko ubuzima bwe ntibwamukundiye gukomezanya nayo.

Uyu mutoza w’imyaka 71 yagize ati “Nyuma y’ibizamini nafashwe n’abaganga,bambwiye ko niba nifuza gukomeza kubaho neza nahagarika akazi ko gutoza.Iki nicyo gihe kinkomereye mu buzima bwanjye kuko nabujijwe gukora ibyo nkunda.Ndababaye kuba ntakomeje gutoza APR FC.Nshimiye abantu bose twakoranye kandi APR FC izampora ku mutima.

Dr Petrovic wahesheje APR FC shampiyona y’ubushize ndetse n’igikombe cya Super Cup, akayigarurira umukino mwiza atanguye abakunzi b’iyi kipe kuko ayisize ku mwanya wa mbere wa shampiyona by’agateganyo nyuma y’imikino 5 yari imaze gukinwa,yatsinze yose ibitego 2-0.

Nyuma yo gutsinda Etincelles FC,Petrovic yasubiye iwabo muri Serbia kwivuza none birangiye afashe umwanzuro wo kutazagaruka gutoza iyi kipe kubera uburwayi.