Ubushyuhe bumaze kwica abasaga ijana muri Canada

Ubushyuhe bumaze kwica abasaga ijana muri Canada
Abantu 130 bamaze gupfa muri Canada kubera inkubi y’ubushyuhe itunguranye ikomeje kugera ku bipimo bitigeze biba mbere.

Polisi mu gace ka Vancouver kuva ku wa Gatanu imaze kugera ku bantu 130 bapfuye bitunguranye. Benshi bari mu zabukuru cyangwa bari bafite izindi ndwara basanganywe.

Bavuga ko ubushyuhe ari impamvu mu zateye izi mfu. Mbere y’iki cyumweru, ubushyuhe muri iki gihugu bwari butarigera burenga 45C.

Ku wa kabiri, Canada yagize ubushyuhe itigeze igira na rimwe mbere ku munsi wa gatatu yikurikiranywa - ni 49.5C muri Lytton, mu ntara ya British Columbia.

Inzobere zivuga ko ihindagurika ry’ikirere rizatuma ubushyuhe n’ubukonje bikomeza kugera ku bipimo bidasanzwe. Mu gihe kandi bigoye gusobanura impamvu imwe itera ubushyuhe bw’isi.

Biracyekwa ko ubu bushyuhe ari imwe mu mpamvu y’urupfu rw’abantu 65 mu mujyi wa Vancouver, nk’uko polisi ibivuga.

Agace kitwa Burnaby gusa k’uwo mujyi habaruwe abantu bagera kuri 34 bapfuye, mu gihe ahitwa Surrey habaruwe 38.

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
1
wow
0