Ubwiza n'uburanga bwa Nina Ricchie umuhanzikazi bivugwa ko asa ndetse akanarapa nka Nick Minaj bikomeje kuvugisha benshi (AMAFOTO)

Ubwiza n'uburanga bwa Nina Ricchie umuhanzikazi bivugwa ko asa ndetse akanarapa nka Nick Minaj bikomeje kuvugisha benshi (AMAFOTO)

Uburang n'ikimero by'Umuraperikazi Nina Ricchie bivugwa ko asa na Nick Minaj ndetse ko baririmba kimwe,wo mu gihugu cya Ghana bikomeje kuvugisha benshi amangambure.

Nina Ricchie ni umukobwa w’imyaka 17 wo mu gihugu cya Ghana ariko akaba yaravukiye mu gihugu cya Canada akaba ari naho yakuriye. Uyu mukobwa ukora injyana ya hiphop benshi mu bamubonye ndetse bumvise indirimbo ze bavuga ko asa neza nka Nick Minaj ndetse ko arapa nkawe.

Uyu mukobwa bavuga ko arapa mu buryo buri mpuzamahanga muri iki gihugu cya Ghana ugereranyije n’abandi bakobwa bakora injyana ya hiphop muri iki gihugu barimo Eno Barony,Freda Rhymez na Sista Efia bo babikora mu buryo bwumvikana nko mu gihugu imbere.

Uyu Nina Ricchie ni umukobwa w’uburanga n’ikimero iyo umureba,ibintu bituma abantu benshi iyo bageze ku mafoto ye bayatindaho bayareba cyane cyane ku mbuga nkorambaga.

Uyu mukobwa yongeye kuvugwa cyane mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Ghana nyuma yaho asinye amasezerano yo gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya Black Avenue Music. Umuyobozi w’iyi Label ariwe umuraperi D Black yerekanye amafoto yuyu mukobwa mu cyumweru gishize ubwo yamaraga kumusinyisha.

Nina avuga ko aje guhindura byinshi mu muziki wa Ghana cyane mu njyana ya hiphop akoresheje imirapire ye isa neza nk’iya Nick Minaj umuraperikazi w’icyamamare wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzikazi ubu akaba afite indirimbo nshya yitwa “Different” nshya yaraye  isohotse irimo iraca ibintu mu gihugu cya Ghana.