Ubwumvikane buke hagati ya Rayon Sports na APR FC bitumye ibirori Rayon yari yateguye bikurwaho

Umukino wa gishuti wagombaga guhuza Etincelles FC  na Rayon Sports  wari kuzamurikirwamo abakinnyi bashya b’iyi kipe barimo na rutahizamu ufite inkomoko muri Brazil Jonathan Rafael da Silva ndetse n’imodoka nshya Rayon Sports iheruka kugura ntabwo ibyo birori byose bikibaye kuko APR FC irimo kuhakorera imyitozo yitegura Club African.

Uyu mukino ikipe wa Rayon sports yari yawiteguye neza ndetse n'ibindi birori byavuzwe haruguru byari kuzaba kuri iki cy'umweru tariki ya 25/11/2018, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rayon Sport yasabye iyi Stade ndetse na APR FC yari yarasabye iyo Stade,umujyi wa Kigali usaba ko APR FC na Rayon Sports zumvikana uburyo basaranganya iyo Stade ariko ubwumvikane ntibwashoboka kuko APR FC yanze guhindura isaaha y'imyitozo.

Rayon Sports niyo yari yasabiwe na FERWAFA stade ya Kigali I Nyamirambo iyi saba inyamirambo ndetse n'abashinzwe umutekano bose bari basabwe kugirango umutekano uzakurikizwe.

Izo nzandiko zombi zaratanzwe ariko  birangiye ikipe ya APR FC yanze ko Rayon Sports Ihakinira uwo mukino kuko nayo ishaka kuhitegurira umukino wa Club African mu mikino ya CAF Champions League.