Uganda ivuga ko u Rwanda ‘rwayikomanyirije’ mu bucuruzi

Uganda ivuga ko u Rwanda ‘rwayikomanyirije’ mu bucuruzi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa kuri uyu wa Gatatu yabwoiye abanyamakuru ko ibyo u Rwanda rwakoze rufunga umupaka wa Gatuna ari uburyo bwo kubangamira imihahirane hagati y’ibihugu byombi. Avuga kandi ko ngo u Rwanda rutemerera abacuruzi bwaryo kugira ibyo bohereza muri Uganda batabanje kwerekana ikemezo kibiberera(export permit), ibi ngo bikaba bihabanye n’amahame y’ubucuruzi agenga ibihugu byo muri EAC.

Sam Kutesa avuga ko gukomanyiriza ubucuruzi bw’igihugu cye mu Rwanda ari ukwica amasezerano yo kwemerera urujya n’uruza rusesuye rw’abantu n’ibintu muri EAC

Taliki 28, Gashyantare, 2019 nibwo u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kuba rufunze umupaka wa Gatuna wanyuragamo ibicuruzwa byinshi biva muri Uganda.

Abayobozi barwo bavuga ko byakozwe kugira ngo hagire imirimo yo kuhasana no kurutunganya ibanza gukorwa ukazafungurwa nyuma y’igihe runaka.

Abayobozi bo muri Uganda bakora kuri za gasutamo bavuga ko hari amakamyo yari asanzwe ava mu Rwanda ajyanyeyo ibiribwa n’ibindi ariko ubu atemerewe kujyayo.

Minisitiri Kutesa ariko avuga ko abaturage b’igihugu cye bemerewe gukomeza kujya mu Rwanda kuko ngo biri mu masezerano ibihugu biri mu Muryango w’Africa y’Uburasirazuba byasinye.

Imibare itangwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda ivuga ko guhera taliki 28, Gashyantare, 2019 ku mupaka wa Cyanika hakorewe ibikorwa by’ubucuruzi bitarenze 41 n’aho ku mupaka wa Katuna hakorerwa ibitarenze 85.

Abasesengura iby’imihahiranire hagati y’ibihugu byombi bavuga kuba u Rwanda rwarafunze umupaka wa Gatuna bihombya cyane Uganda kuko ngo ariyo yoherezaga ibicuruzwa byinshi mu Rwanda.

Guhita ibishakira irindi soko biragoye kuko ubucuruzi ubwo aribwo bwose hagati y’igihugu n’ikindi cyangwa hagati y’imiryango mpuzamahanga busaba ibiganiro byimbitse.

The Monitor