Uganda: Museveni yategetse ko imikino y’amahirwe ihagarikwa

Perezida Museveni yategetse ko nta kigo gishya gicuruza imikino y’amahirwe ‘betting’ cyongera guhabwa ibyangombwa byo gukorera muri Uganda kandi ko n’ibibifite bitazongererwa agaciro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari ushinzwe igenamigambi, Bahati David, yabitangaje kuri iki cyumweru ubwo yavugaga ko Museveni, yabitegetse kuko iyi mikino y’amahirwe yatumye urubyiruko rutagishaka gukora ngo rugere ku cyo rwavunikiye.

Bahati yabwiye abari bateraniye mu rusengero ahitwa Rugarama muri Kabale ati “Twakiriye itegeko rya Perezida Museveni ryo guhagarika guha ibyangombwa abakora ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe n’indi nkay. Kuva ubu nta kigo gishya kizongera guhabwa uruhushya ndetse n’abaruhawe ntiruzongererwa agaciro”.

Daily Monitor yanditse ko Bahati yakomeje abwira abayobozi b’itorero ko barwanyaga imikino y’amahirwe none bakaba basubijwe.

Gukina imikino y’amahirwe kuri shampiyona zitandukanye cyane cyane iy’u Bwongereza, biraharawe cyane muri Uganda, kandi ngo uko bwije nuko bukeye niko bikomeza kwiyongera, by’umwihariko ku rubyiruko rwinshi rudafite akazi ngo rwitabira iyi mikino rwizeye kuyibonamo amaramuko.