Uganda: Umunyarwanda yiciwe mu kabyiniro akubiswe inyundo mu mutwe

Uganda: Umunyarwanda yiciwe mu kabyiniro akubiswe inyundo mu mutwe
Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Kisoro, iri gushakisha umuntu mu ijoro ryo ku wa gatatu w’iki cyumweru wiciye Umunyarwanda mu kabyiniro ka D Zone gaherereye mu mujyi wa Kisoro, mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda.

Uwishwe nk’uko itangazamakuru rya Uganda ryabitangaje, ni Umunyarwanda witwa Manzi Ivan w’imyaka 23 y’amavuko, wari utuye mu gace ka Chahi ho muri Kisoro.

Amakuru avuga ko Manzi yakoraga muri kariya kabyiniro yiciwemo, uwamwishe akaba ari mugenzi we bakoranaga witwa Edson Kazungu bari banatuye mu gace kamwe.

Ni nyuma yo gushwanira ku kazi bikarangira amukubise inyundo mu mutwe.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kigezi, Elly Maate, yavuze ko Nyakwigendera Manzi akimara gukubitwa inyundo yahise ata ubwenge, mbere yo gupfira mu bitaro bya Kisoro aho bahise bihutira kumugeza ngo yitabweho n’abaganga.

Polisi ya Uganda ivuga ko ku wa kane tariki ya 30 Nyakanga ari bwo yakiriye ikirego cy’ubwicanyi bwakorewe Manzi, cyatanzwe n’uwitwa Rukundo Emmanuel usanzwe ari Manager wa kariya kabyiniro.

Polisi ya Uganda iracyahiga uwishe Manzi, mu gihe umurambo we ukiri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kisoro aho wajyanwe kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Magingo aya muri Uganda utubyiniro ntabwo twemerewe gukora, nyuma y’amabwiriza yo ku wa 20 Werurwe uyu mwaka yashyizweho na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, avuga ko utubyiniro n’utubari bitemerewe gukora mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

What's Your Reaction?

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0