Uganda yohereje abandi banyarwanda bavuze ko bagenzi babo benshi basigaye muri gereza

Kuya 13 Gashyantare 2019 saa 08:35Uganda yongeye kugeza ku mupaka wa Gatuna abandi banyarwanda icyenda, barimo abari bamaze umwaka bahohoterwa muri gereza z’iki gihugu.

Uganda yohereje abandi banyarwanda bavuze ko bagenzi babo benshi basigaye muri gereza

Kuya 13 Gashyantare 2019 saa 08:35Uganda yongeye kugeza ku mupaka wa Gatuna abandi banyarwanda icyenda, barimo abari bamaze umwaka bahohoterwa muri gereza z’iki gihugu.

Abari mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuze ko nubwo bagize amahirwe yo kugera mu gihugu cyabo, ariko bafitiye impungenge bagenzi babo barenga 400 bari muri gereza za Uganda.

Aba banyarwanda birukanwe barimo abagabo barindwi n’umugore umwe ufite akana k’amezi atageze ku munani, akaba yarabyariye muri gereza nyuma yo gufatwa atwite.

Munyaneza Jean Paul, atuye mu Murenge wa Kinyababa, Akarere ka Burera, yavuze ko tariki 11 Nzeri 2018 yagiye Uganda gushyingura nyirakuru wari utuye ahitwa Mubende.

Ageze mu nzira yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda kuko ari umunyarwanda.

Mu buhamya bwe, Munyaneza yagize ati "Tugeze ahitwa Rubanda abapolisi bahagaritse bisi nari ndimo, ninjye munyarwanda wari urimo gusa, bahise banyaka telefone n’ibihumbi 20 nari mfite njyanwa gufungirwa kuri gereza ya Nkore, aho namaze amezi atandatu nkora imirimo ivunanye."

Yavuze ko bagihagarika bisi, abo bapolisi babwiye umushoferi ko bashakamo umunyarwanda, abandi bose barabareka baragenda.

Avuga ku buzima bwo muri gereza, Munyaneza yagize ati "Ngeze muri gereza ya Nkore muri Kabare, nahasanze abanyarwanda benshi, nahabonye abarenga 200 nabo bafatiwe ibyangombwa, mu by’ukuri twahahuriye n’ibibazo bikomeye kuko twirirwaga twikorera amatafari. Ikimbabaza ni uburyo umucamanza namubwiye ko nari ngiye Uganda gushyingura nyogokuru ariko ntabyemere, gusa ubanza ariyo mpamvu nahawe amezi make kuko abandi bagiye bahabwa imyaka ibiri."

Yakomeje agira ati "Iyo uri muri gereza usanga abanyarwanda aribo bakoramo isuku, iyo bikunaniye urakubitwa, sinibaza impamvu Abagande badufata mu gihe batubwira ko turi mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba? Ntabwo tuzi ibindi byangombwa tugomba gushaka."

Mukandayisenga Martha wari utuye mu Karere ka Gasabo, yavuze ko yagiye Uganda agiye kugura ibishyingirwa kuko yari afite ubukwe.

Yavuze ko mu gihe yari muri bisi muri iki gihugu yerekeza ahitwa Gisoro, yafashwe na polisi imwaka ibyangombwa byose yari afite aranafungwa nyuma yo gusanga ari umunyarwanda.

Yavuze ko ubwo yagezwaga mu rukiko rwamubwiye ko agomba gutanga amashilingi miliyoni 1.5, nyuma yo kuyabura nibwo yakatiwe gufungwa umwaka.

Yagize ati "Nyuma yo kuyabura bakomeje kumfunga, nari mfite inda y’Ukwezi kumwe, naje no kubyariramo nkomeza gufunganwa n’umwana wanjye."

Yavuze ko yahuye n’ubuzima bukomeye we n’umwana we kuko yaryamaga ku kiringiti kirambitse kuri sima.

Yagize ati "Nahuye n’ubuzima bubi muri gereza kuko no kubyara bari bambaze, ikibabaje ni uko iminsi mike batangiye kujya banjyana mu mirima guhinga ntaragira imbaraga."

Yakomeje agira ati "Muri gereza abanyarwanda dufatwa nabi, iyo ufashe nko ku ibasi y’Umugande afata amazi akayakumenaho akakubwira ati genda ufate iy’umunyarwanda, baba batubwira ngo twaje gutwara ubutaka bwabo cyangwa waba uri umukobwa bakakubwira ngo waje gutwara abagabo babo."

Yavuze ko aho yari afungiye yabonye abanyarwanda benshi bahafungiye, nabo bategereje kurangiza ibihano.

Urukiko bajyanwamo ni baringa

Mukandayisenga yavuze ko nubwo byitwa ko bajyanwa mu rukiko kuburanishwa, ngo usanga ari ahantu hateguriwe gutanga ibihano ku banyarwanda.

Yagize ati "Ugezwa muri urwo rukiko bakagushinja ngo kwinjira nta byangombwa nyamara abapolisi baba babikwatse, bigaragara ko ari ahantu ho guhanira abanyarwanda no kubaka amafaranga, iyo uyafite ukayatanga barakurekura ariko wayabura baragufunga."

Yabwiye abandi abanyarwanda bashaka kujyayo ko nta cyiza kiri muri Uganda kuko batabashaka.

Yavuze ko ageze ahitwa Kisoro bamuhaye akajeto, nyuma gufata bisi bageze ahitwa Nyakabande nibwo bafashwe na Polisi.

Yavuze ko "Buri bisi yahageraga bahitaga bakuramo abanyarwanda bakubaza ibyangombwa, wakwerekana indangamuntu n’akajeto bakabikwaka, babonaga umugande cyangwa umunye-Congo bakabareka".

Akomeza agira ati "Bamaze gukuramo abanyarwanda batujyanye kuri polisi ya Kisoro nyuma batujyana mu rukiko, ndibuka ko twari abanyarwanda 36, batubwiye ko tugomba kwishyura amashilingi miliyoni 1.5, nyuma yo kuyabura twemeye igihano."

Yagaragaje ko iyo abapolisi bakigufata bakubaza niba nta muntu wakoherereza amafaranga baguciye, iyo uyabuze bakujyana mu rukiko. Bizimana amaze umwaka afunzwe.

Bizimana avuga ko muri gereza za Uganda harimo abanyarwanda benshi.

Ati "Nko muri gereza ya Bwimi nahabonye abanyarwanda 150, muri gereza ya Mbarara kuko yo ari nini ntihabuzemo abagera kuri 200, ahitwa Fort Portal naho hari abandi barenga 100, abo kandi ni abo nashoboye kubona."

Aba banyarwanda bahuriza ku kuvuga ko batumva impamvu aribo bonyine bahohoterwa muri Uganda, ibintu batabura kugaragaza nk’ishyari rifitiwe igihugu bakomokamo.