Uko gahunda yo #Kwibuka 25 yatangiye n’uko yakomeje kuri uyu munsi

Kuri uyu munsi Abanyarwanda n’isi yose twatangiye kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku nshuro ya 25. Ni uku gahunda zateguwe ku rwego rw’igihugu.

Uko gahunda yo #Kwibuka 25 yatangiye n’uko yakomeje kuri uyu munsi

Kuri uyu munsi Abanyarwanda n’isi yose twatangiye kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku nshuro ya 25. Ni uku gahunda zateguwe ku rwego rw’igihugu.

Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame yatangije iki gikorwa ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ari hamwe n’abayobozi batandukanye baturutse mu mahanga, barimo Perezida wa Congo Brazaville, Bwana Dennis Sassou Ng’ueso, Abiy Ahmed(Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, uwahoze ayoboye Nigeria, Olesegun Obasanjo, umuyobozi w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Madamu Louise Mushikiwabo,  Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh, Thabo Mbeki na Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania.

Aba bayobozi bashyize indabo ku mva z’abazize Jenoside banunamira izi nzirakarengane zisaga 250000, Umukuru w’igihugu acana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100 yo kwibuka.

Nyuma y’uyu muhango, igikorwa cyakomereje muri Kigali Convention Center ku Kimihurura. Habaho umwanya wo gutanga ubutumwa bageneye Abanyarwanda n’isi muri rusange, hanatanzwe ubuhamya bujyanye na Jenoside. Abahanzi bo mu Rwanda n’abo hanze na bo batanze ubutumwa bwabo binyuze mu bihangano byabo.

Saa kumi z’igicamunsi, habaye urugendo rwo kwibuka(Walk to Remember) rwavaga ku Nteko Ishingamategeko rugana kuri Sitade Amahoro. Saa 6h zuzuye hakomezaga gahunda y’ijoro ryo kwibuka(Night Vigil) igikorwa kigikomereje kuri Stade Amahoro i Remera.

Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n'umuhungu wabo w'imfura Ivan Kagame bunamira inzirakarengane za Jenoside ku Rwibutso rwa Kigali