Umubonye ntiwakeka ko afite imyaka 10 y’amavuko!

Umubonye ntiwakeka ko afite imyaka 10 y’amavuko!

Uwo ni umwana w’umukobwa wo muri Cambodia witwa Bo Rakching ufite imyaka icumi y’amavuko ariko wagize uburwayi bwatumye uruhu rwe rukanyarara rumera nk’urw’umukecuru ufite cyangwa urengeje imyaka 60 y’amavuko.

Bo afite imyaka 10 y’amavuko ariko kubera uburwayi wagira ngo afite imyaka 60

N’ubwo uruhu rwe rwakanyaraye gutyo ariko agenda yemye nk’abandi bakiri bato bose.

Azinduka mu gitondo akajyana na musaza we witwa Chea w’imyaka 11 y’amavuko ku ishuri.

Bo ababazwa n’uko barumuna be na basaza be bo bafite itoto ariko we akaba asa  n’umukecuru.

Avuga  ko batamuhamagara izina rye ahubwo bavuga ngo: “ Nyogoku!”

Umwe mu bakuru b’idini rya Boudha mu gace atuyemo avuga ko ibibazo Bo afite abiterwa n’ibyo roho ye yabanje gucamo mbere y’uko igera muri we, nibyo bita karma.

Ngo yagize ‘karma mbi.’

Uyu mukobwa muto ariko ugaragara nk’umukecuru kubera uburwayi avuga ko afite ikizere ko azabona ubushobozi umunsi umwe akajya kwivuza akaba umukobwa muto kandi mwiza nk’abandi.

Iwabo batuye mu cyaro gituranye n’umurwa mukuru wa Cambodia witwa  Phnom Penh mu gice cy’Amajyepfo.

Basaza be ngo bamwita Nyogokuru

Daily Mail