Umugabo w’Umuhinde amaze imyaka 40 atiyogoshesha kubera kubahiriza itegeko Imana(AMAFOTO)

Umugabo w’Umuhinde amaze imyaka 40 atiyogoshesha kubera kubahiriza itegeko Imana(AMAFOTO)

Umugabo wo mu Buhinde, Sakal Dev Tuddu amaze imyaka 40 atiyogoshesha cyangwa ngo amese mu mutwe we, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo Imana yamubwiye mu nzozi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Dailymail avuga ko Sakal Dev Tuddu w’imyaka 63 wo mu karere ka Munger ko mu burasirazuba bwa leta ya Bihar yo mu Buhinde, afite umusatsi ku mutwe umeze nk’umusambi uboshye uzingiye ku mutwe we.

Sakal yavuze ko mu myaka 40 ishize, ijoro rimwe umusatsi we wiyogoshe ukikoramo deredi, ibintu afata nk’umugisha w’Imana.

Yongeyeho kandi ko icyo gihe Imana yamusuye mu nzozi ikamubwira ko atagomba kogosha uwo musatsi we.

Iri sezerano yararyubahirije kugeza magingo aya. Ibi kandi byatumye areka kunywa itabi n’inzoga kugira ngo atazavaho atandukira akica isezerano yahawe n’Imana.

Abayoboke b’idini rya Sadhus ndetse n’Abahindous na bo basanzwe barangwa no kutiyogoshesha kandi bakagira imisatsi yabo ikaba miremire.

Bitandukanye n’Abasadhus, umusatsi wa Sakal Dev, uboshye mu kizingo kimwe kigenda kizenguruka hejuru y’umutwe we, iyo agiye gutembera awutamiriza igitambaro cy’umweru kugira ngo agaragare neza, iyo atagenda awuzengurutsa hejuru ku mutwe, uba ugenda ukubura hasi.

Mu by’ukuri abaturanyi be bamwise izina rya ‘Mahatma Ji’ nk’ikimenyetso cyo kumwubaha kubera ko agaragara nk’umumarayika kandi akicisha bugufi.

Uyu Mugabo kandi ni umuvuzi gakondo ndetse anafite inzu ye acumbikiramo abivuza badafite abana bo kubitaho.

Abantu baturuka imihanda yose ya kure bagiye kureba Sakal Dev kugira ngo bamufotore kandi akabakirana urugwiro.

Sakal Dev amaze imyaka 31 akora mu kigo gishinzwe iby’amashyamba akaba abana n’umugore we Rupiya Dev, afite abahungu batatu, abakobwa batatu n’abuzukuru barindwi, avuga ko kandi umugore we nta kibazo amufiteho n’ubwo afite imyitwarire mibi.

Umuntu waciye agahigo mu kugira deredi ndende ku isi mu mwaka ushize wa 2018, ni umugore w’imyaka 55 ukomoka muri leta ya Florida uba muri Kenya witwa Asha Mandela ufite umusatsi upima metero 34.

Amaze imyaka 40 atogosha umusatsi we