Umugabo yafashe ku ngufu uruhinja rw’amezi atatu

Umugabo yafashe ku ngufu uruhinja rw’amezi atatu

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi aho akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu uruhinja rw’amezi atatu.

Urwego rwa Polisi ruvuga ko nyuma y’iperereza ryimbitse yaje guta muri yombi uyu musore ukekwaho gukora aya mahano.

Mama w’umwana wafashwe ku ngufu yatangaje, ubwo aya mahano yabaga, ko  yaryame agasiga idirishya rifunguye agira ngo akayaga kinjire mu nzu.

Nyuma yo kuryama yabyutse asanga umwana ntawe ahita atabaza abaturanyi batangira kumushakisha.

Baje kumusanga mu nzu itaruzura irimo kwubakwa.

Bakirukubita amaso, basanze uru ruhinja rwakwuwemo ikabutura ku myanya y’ibanga hariho ibitonyanga by’amaraso.

Uru ruhinja rwihutishirijwe mu bitaro bya Jos University Teaching Hospital (JUTH) kwitabwaho.