Umugabo yahawe intego yo kwemeza umugore mu mibonano mpuzabitsina amupfira mu maguru asohora bwa 7

Umugabo yahawe intego yo kwemeza umugore mu mibonano mpuzabitsina amupfira mu maguru asohora bwa 7

Umugabo wahawe izina rya Davy yapfiriye muri Hoteli yo mu gace ka Ikotun gaherereye mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria nyuma yo guhabwa intego yo kwemeza umugore mu mibonano mpuzabitsina, ashiramo umwuka ubwo bari bageze ku nshuro ya karindwi (Seventh round in sex).

Umugore bakoranaga imibonano yiswe Loveth, kubera ko bose bari bagiye intego ko umwe ashobora kumara igihe kirekire kurusha undi muri iki gikorwa, nibwo bashyizeho intego y’ama Neira[Amafaranga akoreshwa muri Nijeriya] ibihumbi 50, ko unanirwa mbere ayahomba.

Loveth yarabyemeye na Davy biba uko banzura gufata icyumba muri Hoteli, batangira umukino bise Marathon Sex gutyo. Mu gihe Lovely yari agifite akabaraga, Davy we byaje kwanga ashiramo umwuka ubwo yari arimo gusohora ku nshuro ya karindwi.

Ikinyamakuru Allafrica kivuga ko ubwo uyu mugabo yashiragamo umwuka, Lovely ngo yahise ahuruza abakozi ba hoteli avuga ko umugabo apfuye ndetse na polisi yo muri aka gace ka Ikotun, umurambo uhita ujyanwa gukorerwaho isuzuma ngo hamenyekane icyaba cyamuhitanye cy’ukuri.