Umugande Peter Egessa yirukanwe ku butaka bw’u Rwanda

Umugande Peter Egessa yirukanwe ku butaka bw’u Rwanda

Impuguke mu ikoranabuhanga n’itumanaho y’Umugande yari imaze igihe bivugwa ko yabuze yirukanwe ku butaka bw’u Rwanda kandi ntabwo yemerewe kongera kuhakandagiza ikirenge.

Uyu witwa Ivan Peter Egessa bivugwa ko yaburiye i Kigali mu Kuboza mu mwaka ushize, kuri ubu hamenyekanye ko yari mu maboko y’inzego z’umutekano mu Rwanda. Icyo gihe Uganda yari yasabye ko u Rwanda rwakora iperereza ku irengero rye.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Abinjira n’Abasohoka, kuri uyu wa Kane, itariki 13 Gashyantare , Egessa yabwiwe ko nta kaze agihawe mu Rwanda (persona non gratta) kandi yasubijwe iwabo.

Itangazo riragira riti: “ Menya ko utangajwe nk’umwimukira utemewe mu Rwanda nk’uko bisobanurwa mu ngingo ya 12 n’iya 15 y’itegeko 57/2018 ryo kuwa 13 Kanama 2018 ku kwinjira no gusohoka mu Rwanda.”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara ntirivuga niba Egessa yashyikirijwe Uganda cyangwa yari akiri mu Rwanda nk’uko Daily Monitor ivuga.

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Uganda yari yagejeje ubusabe bwayo ku Rwanda ishaka kumenya aho uyu muturage wayo aherereye, aho byakekwaga ko afungiye muri Kigali.

Ibi bikaba bije mu gihe u Rwanda na Uganda bikomeje gushakisha umuti w’ubwumvikane bucye buri hagati yabyo kuva mu myaka hafi itatu ishize, aho bishinjanya ibirego bitandukanye birimo ibikorwa by’ubutasi no gushaka guhangabanyirizanya umutekano.