Umugore afunzwe azira kwanga kuryamana n'umusore wari wanyoye Viagra nyinshi bikamuviramo gupfa

Umugore afunzwe azira kwanga kuryamana n'umusore wari wanyoye Viagra nyinshi bikamuviramo gupfa

Muri Komine Buhinyuza, Intara ya Muyinga ho mu gihugu cy’u Burundi, umugore witwa Léoncie amaze iminsi itatu afunzwe ashinjwa kwica umugabo bari bagiye gutera akabariro.

Ikinyamakuru Buja Express dukesha iyi nkuru kiravuga ko tariki 20/06/2020, uwo mupfakazi yumvikanye n’umumotari ko bahurira muri hoteri bagakora imibonano mpuzabitsina, aho uyu musore yishyuye amafaranga bumvikanye uyu mugore akayakira, nyuma uyu musore ajya gutegerereza Léoncie mu cyumba cya Hoteli bari guhuriramo.

Uyu musore akigera muri icyo cyumba cya hoteri, yahise anywa ibinini 3 bitera akanyabugabo mu gutera akabariro (Viagra), nk’uko abaharanira uburenganzira bwa muntu babivuga.

Léoncie yarashyize yubahiriza gahunda yari yahawe, ariko ngo ageze mu cyumba cyarimo uyu musore, yasanze igitsina cye cyafashe umurego ku buryo bukabije cyane, abona ntiyacyihanganira, ahita yiruka.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu musore yahise arembera mu cyumba, umutima uhagarikwa n’ubukana bw’ibi binini byinshi yari yafashe.

Kuwa kabiri nibwo uyu mugore yajyanwe gufungirwa mu murwa mukuru w’intara ya Muyinga, aho ashinjwa

kudatabara cyangwa ngo atabarize umuntu ubuzima buri mu kaga, no kutabwira polisi cyangwa ba nyiri hoteri uko asize umusore ameze, no kuba yarakiriye amafaranga ariko ntiyubahirize amasezerano.

Urubanza rw’uyu mugore rwateye amatsiko abantu benshi barimo n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bategereje icyo ubutabera buzakora.