Umugore wagaragaye atoragura icupa ry'inzoga ku modoka ya Blarirwa yakoze impanuka akomeje guhabwa urwamenyo hirya no hino ku mbugankoranyambaga

Umugore wagaragaye atoragura icupa ry'inzoga ku modoka ya Blarirwa yakoze impanuka akomeje guhabwa urwamenyo hirya no hino ku mbugankoranyambaga

Ku munsi w'ejo hagaragaye amashusho nyuma y'impanuka y'imodoka ya Bralirwa yari itwaye inzoga zikameneka abaturage bakihuta bajya kwitoragurira buri umwe wese uko ashoboye.Byabaye Kuri uyu wa Kane tariki 30/07/2020 ahitwa mu Kanogo mu mujyi wa Kigali ariko umugore/umukobwa wafashe icupa niwe wagaragaye cyane.

Muri ayo mashusho hagaragaye umugore/ umukobwa umwe waje nawe akitoragurira icupa rimwe ry’inzoga ya Mitsingi (Miitzing) kimwe n’abandi. Ariko niwe wabaye inkuru kurusha igikorwa nyirizina cy’uko habaye impanuka imodoka ikamena inzoga cyangwa kuba impanuka yabaye abaturage bakiruka bajya gusahuranwa inzoga!

Aya mashusho yagaragazaga abantu batandukanye bamwe bari kuva mu modoka bakaza gutwara inzoga nyinshi, abandi bagaparika amamoto bagafata izo bashoboye, abandi wabonaga bameze nk’abatuye hafi aho kuko bari bameze nk’abatunda bajyana mu bubiko runaka, Hibajijwe impamvu umugore wagiye kwifatira inzoga nawe nk’abandi we akanifatira kamwe ariwe wagizwe igitaramo kanswe we atari umuntu kimwe na basaza be nabo bifatiraga uko bashoboye !