Umugore wakoze impanuka ubwo yari agiye gusambana n’umusore yatanze ubuhamya bukomeye

Umugore wakoze impanuka ubwo yari agiye gusambana n’umusore yatanze ubuhamya bukomeye

Umukobwa witwa Chloé Langton ukomoka ahitwa Hinckley mu Bwongereza yatangaje ko ubwo yari atwaye imodoka ye yo mu bwoko bwa Ford Fiesta agiye gusambana n’umusore bahoze bakundana, yahuye n’uruva gusenya akora impanuka ikomeye.

Mu cyumweru gishize nibwo uyu mukobwa yakoze impanuka ariko ararusimbuka ubwo yari agiye gusambana n’umusore bahoze bakundana aho yemeje ko ubu ari ubutumwa bukomeye yahawe ko ibyo yari agiye gukora bitari byiza.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 yavuze ko ubwo yari ashishikaye agiye mu busambanyi yahuye n’uruva gusenya imodoka ye igongana n’indi gusa kubw’amahirwe ararokoka.

Yagize ati “Ubwo nari ntwaye imodoka yanjye nerekeje mu rugo rw’uwahoze ari umukunzi wanjye ngo dutere akabariro,imodoka yanjye yaragonze.

Ubu nibwo buryo isi yanyeretse ko ibyo nari ngiye gukorabitari byiza.”

Uyu mukobwa yavuze ko yagonze imodoka yari imbere ye ubwo yahagaraga mu muhanda rwagati,imodoka ye irangirika cyane.

Abantu benshi bagize icyo bavuga kuri Twitter,bamubwiye ko akwiriye kureka ubusambanyi nyuma yo kurokoka iyi mpanuka y’imodoka.