Umugore ‘wari waje gusura abarwayi yiciwe mu bitaro bya Ruhengeri ahetse n'umwana

Umugore ‘wari waje gusura abarwayi yiciwe mu bitaro bya Ruhengeri ahetse n'umwana

Ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri, bamwe mu bakozi bo mu bitaro bya Ruhengeri biri mu murenge wa Muhoza, basanze umubyeyi yapfiriye hafi y’ubusitani bwabyo. Clementine Mukandoli yari ahetse umwana w’imyaka ibiri.

Bivugwa ko uriya mubyeyi yiciwe mu bitaro bya Ruhengeri biri mu Murenge wa Muhoza

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr Philbert Muhire yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Mukandoli yari yaraye muri biriya bitaro yaje gusura abarwaza.

Ndetse ngo mu gitondo hari abamubonye agendagenda mu kigo.

Ati: “ Ayo makuru niyo uwo mubyeyi yiciwe mu kigo kandi bamusanganye igikomere ku mutwe ariko RIB yaje itangira iperereza.”

Mukandoli akomoka mu murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze akaba yari afite imyaka 32 y’amavuko.

Umwana yari ahetse we ngo nta kibazo yagize.

Umunyamakuru w’Umuseke wageze mu bitaro bya Muhoza avuga ko yahawe amakuru na bamwe mu barwaza bakamubwira ko babonye nyakwigendera ava amaraso mu gitsina.

Dr Muhire avuga ko ubu abarwayi n’abarwaza batekanye, igihunga cyashize.

Dr Philbert Muhire uyobora ibitaro bya Ruhengeri biri mu murenge wa Muhoza