Umugore wari wambaye ikanzu y’ubukwe yaje mu bukwe bw’uwahoze ari umukunzi we arabwangiza [AMAFOTO]

Umugore wari wambaye ikanzu y’ubukwe yaje mu bukwe bw’uwahoze ari umukunzi we arabwangiza [AMAFOTO]

Umugore n’umugabo bo mu Bushinwa batunguwe n’uwahoze ari inshuti y’uyu mugabo waje mu bukwe nawe yambaye imyenda y’abageni,yurira ku ruhimbi avuga ko nawe byanze bikunze uyu mugabo aramurongora,ibyari ubukwe bihinduka akavuyo.

Ubwo padiri yiteguraga gusaba uyu mugabo ko asoma umugore we,uyu wahoze ari umukunzi we yahise yinjira yambaye ikanzu y’ubukwe ahita akurura uyu mugabo umugeni we ari kureba amubwira ko nawe barashyingiranwa byanze bikunze.

Uyu mugore akimara gukurura uyu mugabo wari kumwe n’umugeni we yapfukamye hasi atangira kuvuza induru ati “byatewe n’amakosa yanjye.”

Uyu mugore yatangiye gutuka umugeni wa nyawe w’uyu mugabo, amusaba kuva ku ruhimbi,abari aho barumirwa.

Uyu mugeni wa nyawe yahise yiruka ava ku ruhimbi ari kurira,hasigara uyu mugabo ari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we wari wapfukamye hasi amwinginga ngo basubirane.

uyu mugabo yatandukanye n’uyu mukunzi we waje mu bukwe atatumiwe bapfuye ko batumvikanaga ku bintu bimwe na bimwe.

Nkuko byagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe mu binyamakuru byo mu Bushinwa nka Star Video, na Hunan TV,uyu mugabo yahise yiyambura uyu wahoze ari umukunzi we,ajya kureba umugore we wa nyawe wari wavuye ku ruhimbi.