Umugore yafashwe yibye uruhinja rw’amezi 3 rwaho bari bamucumbikiye ashaka kujya gushimisha umugabo we wamuhozaga ku nkeke avugako atabyara

Umugore yafashwe yibye uruhinja rw’amezi 3 rwaho bari bamucumbikiye ashaka kujya gushimisha umugabo we wamuhozaga ku nkeke avugako atabyara

Umugore witwa Hakizimana Odette yafashwe na Polisi, azira kwiba uruhinja rw’amezi atatu, aruvanye murugo rwaho bari bamuhaye icumbi.

Uyu mugore avugako yacunze Se na Nyina b’uy’umwana basinziriye akajya mu cyumba cyabo agaterura uyu mwana waruryamye hagati y’ababyeyi be agahita amutwara muri iryo joro.

Ntigirinzigo Tharcisse na Niyonkuru Jacqueline, ababyeyi b’uyu mwana w’amezi atatu, basanzwe batuye mu Kamenge mugihugu cy’i Burundi, bavugako uyu mwana bamubuze taliki ya 4 Mutarama 2020, atwarwa n’uyu mugore bari bahaye icumbi mu ijoro.

Odette ubwo yerekanwaga n’igipolisi mugihugu cy’i Burundi yemeye koko ko yibye uyu mwana amukuye hagati y’ababyeyi be mu ijoro, ariko akavugako ntabundi bugome yari afite ahubwo ari uko yabuze urubyaro ndetse umugabo we akaba yamuhozaga ku nkeke kuko atabyara.

Umugore wari wibye umwana yerekanwe na Polisi

Odette yafatiwe ahitwa Rumonge yerekeza aho bita Lac Nyanza, ngo uru ruhinja yari arushyiriye umugabo we w’umunye-Congo wari waravuzeko atazigera amuha ku mitungo ye mugihe atarabyara.

Polisi y’u Burundi ishyikiriza umwana, ababyeyi be