Umugore yakamejeje yambara uko yavutse imbere ya polisi, mu myigaragambyo yamagana ivangura

Umugore yakamejeje yambara uko yavutse imbere ya polisi, mu myigaragambyo yamagana ivangura
Umugore wahawe izina rya ‘Naked Athena’ yagoye abapolisi bo mu mujyi wa Portland uri muri leta ya Oregon, tariki ya 18 Nyakanga 2020 ubwo yari mu myigaragambyo yamagana ivangura ryabase bamwe mu batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iyi myigaragambyo yazamuwe n’urupfu rwa George Floyd watsikamiwe ku gakanu n’umupolisi, Derek Chauvin,tariki ya 25 Gicurasi 2020 kugeza ubwo yashizemo umwuka.

Hari mu masaa saba n’iminota 45 y’ijoro, ku wa Gatandatu. Uyu mugore wari wambaye ubusa buri buri, ingofero n’agapfukamunwa, yasanganiraga abapolisi bari bafite ibikoresho by’ubwirinzi, akora imyitozo ngororamubiri ya ‘Yoga’.

Abapolisi basabye umugore gusubira inyuma, arabyanga, bamutera ibyuka biryana mu maso, bamumurika itara ry’imodoka mu maso nabwo birananirana. Nyuma haje undi musore wigaragambyaga, maze aramwikingiriza, umugore abona kugenda. Inkuru ya Daily Mail ivuga ko uyu mugore yamaze iminota 10 ahanganye n’abapolisi.

Iyi myigaragambyo yatangiriye mu mujyi wa Minneapolis uri muri Leta ya Minnesota. Yagiye ikwirakwira mu yindi mijyi na za leta, kugeza ubwo yageze no ku yindi migabane nk’u Burayi no mu bihugu bike by’Afurika. Kuba yaramaze igihe kinini ntibyatewe n’urupfu rwa George Floyd gusa, ahubwo ni ikibazo cy’ivangura cyaranze amateka y’Amerika kuva mu kinyejana cya 18, mu bucakara.

What's Your Reaction?

like
0
dislike
1
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0