Umugore yatangaje ibyishimo aterwa no gushakwa n'abagabo babiri kuruta umwe(AMAFOTO)

Umugore yatangaje ibyishimo aterwa no gushakwa n'abagabo babiri kuruta umwe(AMAFOTO)

Umugore wamenyekanye ku mazina ya Brisbaneb wo muri Nigeria, yatunguranye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yatangazaga amafoto y'abagabo be babiri bashakanye.

Nk'uko yabitangaje, yavuze ko abagabo babiri ari abe, abana nabo mu mahoro no mubwumvikane, yongeraho ko yishimiye urukundo yiyumvamo kuri buri wese ariko ko atabakunda rumwe.

Kuri ibyo, yabonyeko bidahagije, yongeraho gukangurira abandi bagore ko ari byiza kugira abagabo babiri kuruta umwe. Uyu mugore akaba yakoresheje Twitter kugirango atangaze ko yishimye kuba abana n'abagabo babiri, yabyerekanye yifashishishije ikimenyetso cyo mu mibare cyerekana biruta (>>>>>>>) mu guca akarongo ku kwemeza ko kugira abagabo babiri (bigamous) biruta kugira umugabo umwe (monogamous)

Abakoresha imbuga nkoranyambaga, ntibakiriye neza ubutumwa bwe bavuga ko asa nuri kubashora mu kwicuruza, ariko ntibyahinduye igitekerezo cye 

Abagore bibazaga ukuntu kubona abagabo bigora, abandi bakaba bafite abo batishimiye, bakibaza ukuntu uyu mugore we yabonye abagabo babiri beza, bato bafite ingufu, nabo bakamwemerera kumwizirikaho?