Umugore yiyahuranye n'umwana we nyuma y’iminsi mike atandukanye n’umusore w’imyaka 17 wamuteye inda

Umugore yiyahuranye n'umwana we nyuma y’iminsi mike atandukanye n’umusore w’imyaka 17 wamuteye inda

Umugore w’imyaka 17 witwa Kia Russell w’imyaka 19 n’umwana we witwa Kamari Russell basanzwe bamanitse mu mugoze ubwo bari mu rugo rwabo ahitwa Ipswich

Uyu mugore wiyahuye bivugwa ko yabitewe n’uko yari amaze iminsi mike atandukanye n’umusore wamuteye inda,umwana babyaranye w’imyaka 2 nawe yamuhitanye.

Se wa Kia witwa Aaron Russell wabonye aba bantu bapfuye yavuze ko uyu mukobwa yiyahuye nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we witwa Carnell Dines.

Umwe mu bayobozi bo mu gace aba bantu batuyemo witwa Jacqueline Devonish yavuze ko uyu Kia atishwe ahubwo yiyahuye.

Uyu mukobwa n’umukunzi we ngo barwanye intambara ikomeye mu gukomeza gukundana ariko birangira batumvikanye.

Devonish yagize ati “Bari bakiri bato kandi bafite umwana.Bafashwaga cyane n’imiryango yabo.Twese twabonaga ko Kia ari kubabara cyane ariko acecetse.Ntiyigeze abibwira umuryango we.”

Kia yavuwe indwara y’agahinda gakabije ndetse yahoraga ababaye kugeza ageze mu mwaka wa 10.

Umuryango we ntiwigeze uha agaciro k’uyu mukobwa kugeza ubwo yaje kwiyahura akanahitana umwana we.