Umuhanzikazi Gaga yaririmbye ubuzima bw’aba ‘Slayqueen’ abasaba gushaka imirimo y’amaboko bakora

Umuhanzikazi Gaga yaririmbye ubuzima bw’aba ‘Slayqueen’ abasaba gushaka imirimo y’amaboko bakora

Umuhanzikazi Umutoni Gaelle umaze kumenyerwa mu muziki nka Gaga yashyize hanzi indirimbo yise ‘Slay’ ivuga ku buzima bw’abazwi ku mbuga nkoranyambaga nk’aba-Slayqueen, abagira inama yo gushaka utirimo tw’amaboko bakora kuko ubuzima babamo bushobora kuzarangira.

Uyu muhanzikazi yashyize ku rukuta rwe rwa YouTube, iyi ndirimbo yahaye izina rya ‘Slay’, ku wa 16 Ugushyingo 2020, ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Ni indirimbo yumvikanamo imvugo zimenyerewe gukoresha ku mbuga nkoranyambaga zirimo ‘Slayqueen, uturimo tw’amaboko, gukora ikofi, n’izindi zikoreshwa cyane n’urubyiruko rwibera muri iyi si yo ku nkoranyambaga.

Gaga avuga ko yayihimbye agamije gukangurira urubyiruko by’umwihariko abakobwa basigaye babaho mu buzima bugezweho ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro yagiranye n'Ukwezi yagize ati “Ni indirimbo nahimbye kugira ngo igire icyo yigisha abari bato cyangwa urubyiruko, nabonaga ibintu by’imbuga nkoranyambaga bimaze gutwara benshi batazi kubaho ubuzima bwabo, basigaye biberaho ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga.”

Yakomeje avuga ko muri rusange yashagaka kubabwira ko ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga bugira imyaka runaka bukarangira ku buryo baramutse

Gaga avuga ko ubu buzima urubyiruko rwishoramo atari bwiza ari nayo mpamvu baba abahanzi bagenzi be cyangwa abandi bantu mu byiciro birimo ababyeyi, abarimu n’abayobozi bakwiye kwamagana ubu buzima.

Ati “Ni ngomba ko n’abandi bahanzi nabo bajya bahimba indirimbo zibivugaho kugira ngo turebe ko byagabanyuka, Urabona ko urubyiruko rusigaye rubayeho mu buzima bwo ku mbuga nkoranyambaga.”

Yakomeje agira ati “Nabwira abakobwa cyangwa aba slayqeen gushaka uturimo tw’amaboko, bagakora ikofi bakareba uko babaho mu buzima bwabo atari ubwo babona ku mbuga nkoranyambaga.”