Umukecuru w’imyaka 91 akomeje gupiganwa n’abakobwa bato mu kwifotoza(AMAFOTO)

Umukecuru w’imyaka 91 akomeje gupiganwa n’abakobwa bato mu kwifotoza(AMAFOTO)

Yitwa Helen Ruth Elam, yavutse kuwa 18 Nyakanga 1928, ni ukuvuga ko ubu yujuje imyaka 91. Uyu arazwi cyane ndetse ari mu bakunzwe ku isi.

Yamenyekanye ku kazina ka “Badie Winkle” azwi cyane ku mbuga zinyuranye za internet nk’umuntu werekana imideli ushaje kuruta abandi ku isi.

Uyu nubwo yamenyekanye cyane ushobora kugira ngo iby’imideli yabitangiye kera ariko siko bimeze. Baddie yinjiye mubyo kwerekana imideli (modelling) guhera mu mwaka wa 2014, ni ukuvuga ko yari afite imyaka 85 yose. Nyamara kuri we imyaka ntacyo yari imubwiye ahubwo we avuga ko icyamushimishije kurushaho aruko yari amaze kubona ibintu yisangamo ndetse akunze cyane atitaye ku myaka yari afite.

Umwambaro wa mbere wamumenyekanishije nuwo yari yatiye umwuzukuruza we maze arawambara baramufotora, bidatinze amafoto yuwo mukecuru yambaye utwenda tw’abakobwa bato cyane uwo mwuzukuruza we yahise ayashyira kurubuga rwa twitter. Ako kanya ibihumbi by’abantu batandukanye ku isi bahise bacika ururondogoro bavuga kuri ayo mafoto.

Nyuma gato mu mwaka wa 2015 uwo mukecuru yari yaramaze gufungura urubuga rwa Instagram ndetse yari amaze kugira abamukurikira barenga miliyoni imwe harimo n’icyamamarekazi mu muziki ariwe Rihanna. Kuva ku munsi ifoto ye ya mbere yagiriye kuri internet kugeza ubu, uyu mukecuru arakunzwe ndetse arakurikirwa bikomeye.

Ubuhangange bwe kandi bwarenze kukuba yashyira amafoto kuri Instagram abantu bakayakunda ahubwo kuri ubu amaze no kwandikwa k’urutonde rw’abakomeye kurubuga rwa Netflix.

Uretse ibyo isura ye imaze gukoreshwa n’imbuga nyinshi za internet, mu minsi ishize kandi yatumiwe kwitabira imihango yo gutanga ibihembo bya MTV nkumwe mu bashyitsi b’imena kandi urutonde rwaho azatumirwa ruracyari rurerure. Ibyo byose byerekana ukuntu akomeje kugenda aba icyamamare nyamara yaramaze imyaka 85 ntawari umuzi.

Uyu kandi mu mafoto ye menshi akunda kugaragara ashyigikiye abatingayi cyane biturutse ku kuba imyenda myinshi yifotozanya iba iriho cyangwa irimo amabara y’umukororombya, aya akaba ari amabara asanzwe yifashishwa n’abatinganyi nka bimwe mu bimenyetso bibaranga.