Umukinnyi wa Sunrise yaje yambariye ku gipfunyika cy’amarozi ku mukino batsinzwemo na Rayon Sports (Amafoto)

Umukinnyi wa Sunrise yaje yambariye ku gipfunyika cy’amarozi ku mukino batsinzwemo na Rayon Sports (Amafoto)
Photo IGIHE

Umukino wa Shampiyona wo ku munsi wa 18 wahuje ikipe ya Rayon Sports yakiraga Sunrise kuri Stade ya Kigali, waranzwe n’udushya twinshi ndetse tutagiye tuvugwaho rumwe n’abakurikiye uyu mukino warangiye Gikundiro itsinze ikipe y’Iburasirazuba igitego 1-0 cyatsinzwe na Michael Sarpong.

Ni umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports iza bwa mbere mu modoka yayo yashyize mu muhanda kuwa Kane, mu birori byitabiriwe n’abafana batari bacye ku biro bya Akagera Business Group.

Ni umukino waranzwe n’udushya twinshi kuko mbere y’uko amakipe yishyushya abakinnyi b’ikipe ya Sunrise FC, baje gutambagira ikibuga bari bukiniremo nk’uko andi makipe yose abigenza maze bageze ku murongo w’ikibuga inkweto zabo bose bazisiga hanze binjira bambaye ibirenge batavugana batambagira ubwatsi bwa Sitade ya Kigali.

Bagarutse berekeza mu rwambariro bagana aho bari basize inkweto zabo barenze umurongo barazambara maze basubira mu rwambariro babona kugaruka kwishyushya bambaye inkweto zabugenewe nk’uko bisanzwe.

Iki gikorwa abafana batari bakabaye benshi kuri Stade ya Kigali bagifashe nk’ikimenyetso cy’imyizerere y’imbaraga z’abapfumu, gusa abandi bakavuga ko ari ugushaka kwica mu mutwe mukeba wabo Rayon Sports.

Umukino waje gukomeza gusa mu mukino hagati umusifuzi Mukansanga Salma yasohoye hanze abakinnyi babiri ba Sunrise mu bihe bitandukanye abasaba gushyira hanze ibipfunyika by’ibyiswe amarozi bari bambariye mu makabutura yabo, umwe muri bo Camera ya IGIHE iramukurikira kugeza ubwo igipfunyika yagishyize ku ntebe y’abasimbura.

Ku munota wa 28 myugariro wa Sunrise FC Rubibi Bonk nyuma yo gusatirwa na rutahizamu wa Rayon Sports Jules Ulimwengu akamuherekeza akamugeza mu rubuga rw’amahina umunyezamu Itangishatse Jean Paul, akaba ari we usohoka agatabara izamu, yahise amufata mu ishingu amushinja kubererekera Ulimwengu.

Baje gukizwa na bagenzi babo babasaba kwiyunga bagasenyera umugozi umwe nk’ikipe

Umufana rurangiranwa wa Rayon Sports Ngenzahimana Jean Bosco uzwi nka Rwarutabura kuri uyu mukino yari yazanye n’umugore we usanzwe umusiga amarangi ndetse n’umwana we maze atanga ikimenyetso cy’uko mu rugo rwe harangwa umunyenga w’urukundo ubwo yasomaniraga n’umugore we muri Stade ya Kigali.

Bwa mbere Rayon Sports yagiye gukina umukino iri mu modoka yayo nshya

Yari ishagawe n'imbaga y'abafana ba Rayon Sports

Mbere y'uko abafana ba Sunrise FC baza kwishyushya basuye ikibuga bambaye ibirenge

Nta nkweto bigeze binjirana mu kibuga

Rutahizamu w'Umunya-Nigeria, Babua Samson asohoka mu kibuga

Ibirenge by'abakinnyi ba Sunrise mu bwatsi bw'ikibuga cya stade ya Kigali

Ndayisenga Jean d'Amour 'Mayor' wahoze muri Rayon Sports

Basubira mu rwambariro nyuma yo kwambara inkweto

Rayon Sports yaje yambaye inkweto yatsinze abaje bambaye ibirenge

Rwarutabura yazanye n'umugore we n'umwana amutwaje isakoshi

Bazamukaga aho abanyamakuru bicara

Arebana n'umwana

Umwana areba imifanire ya Se

Yakomeje kumwitegereza

Urukundo ni rwose mu rugo rwa Rwarutabura

Maze Rwarutabura atangira gusoma umugore we muri Stade

Umwana yakomeje kubitegereza

Mu mukino hagati umusifuzi Mukansanga Salma yasohoye abakinnyi ba Sunrise

Ageze ku ntebe y'abasimbura yaje kugikura mu ikabutura

Mu rwego rwo kuyobya uburarim umukinnyi batangiye kumworosa

Ushinzwe ibikoresho by'ikipe yatangiye gukingiriza umukinnyi

Umukingirije yageze aho ararangara aryoherwa n'umukino

Nyuma yo kurangara umukinnyi yakuyemo igipfunyika maze asubira mu kibuga

Yitegura kugikura hasi atagifatishije intoki

Iki nicyo gipfunyika uyu mukinnyi yari yambariyeho

Bagifatishije rya koti ry'imvura

Maze arakizamura

Agitereka ku ntebe y'abasimbura n'abatoza