Umukinnyi wa Tottenham wari ufite uburakari budasanzwe yatewe na murumuna we, yari arwanye n’abafana b’iyi kipe nyuma yo gusezererwa muri FA Cup.

Umukinnyi wa Tottenham wari ufite uburakari budasanzwe yatewe na murumuna we, yari arwanye n’abafana b’iyi kipe nyuma yo gusezererwa muri FA Cup.

Mu ijoro ryo ku wa gatatu, umukinnyi mpuzamahanga ukinira ikipe y’igihugu cy’ubwongereza ndetse na Tottenham Hotspurs yo muri iki gihugu witwa Eric Dier yagaragaye ahanganye n’abafana b’iyi kipe yo m’umujyi wa London n’umujinya mwinshi nyuma yuko Tottenham itsinzwe na Norwich kuri penariti, igasezererwa mu gikombe cya FA.

Eric Dier, mukinnyi ukina hagati mukibuga mu ikipe ya Tottenham, yazamutse mubafana b’iyi kipe kugira ngo ahangane nabo, nk’uko byagaragaye amashusho yakwirakwijwe hose nyuma gato y’uko ikipe ya Tottenham isezerewe muri FA Cup.

Tottenham Hotspurs izwi kukabyiniriro ka Spurs yasezerewe n’ikipe ya Norwich kuri penariti 3-2, gusa icyaje gutungura abakunzi ba ruhago ni uburyo Eric Dier yabaye nk’utaye ubwenge nyuma yumukino akajya guhangana n’abakunzi b’iyi kipe yo mu majyaruguru y’umujyi wa London.

Eric Dier wari warakaye cyane yagaragaye yurira hejuru y’ibyapa byamamaza maze asanga abafana ba Tottenham aho bari bicaye nyuma yuko yari amaze kubabazwa n’uburyo aba bafana bari bakomeje kwibasira cyane abakinnyi ba Spurs babaziza ko batsinzwe.

Uyu mukinnyi yahise agaragara nkaho ahanganye n’umufana bityo biba ngombwa ko afatwa n’abashinzwe umutekano maze (akozwe ahita akorwa n’isoni) atangarira cyane abamurebaga mbere yuko isoni zimwica maze agatangira kuvuga ati: “Uyu ni murumuna wanjye.

Amashusho ya videwo kandi yagaragaye, yerekana uyu mukinnyi wa Spurs arimo gusunika umufana uvugwa, mugihe undi mufana nawe yumviswe avuza induru agira ati: “Mana yanjye Dier, ibyo ni ibiki urimo ukora Dier.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye Dier gukora aya mahano, nubwo bivugwa ko yagiye mubafana kugira ngo arengere murumuna we ndetse n’umutoza we Jose Mourinho akaba yabishimangiye nyuma y’uyu mukino.

Nubwo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino Mourinho yarengeye Dier kandi, uyu mutoza ukomoka mugihugu cya Portugal yavuze ko uyu mukinnyi ukina hagati mukibuga yakoze ikintu kidashobora gukorwa n’umunyamwuga, aho yatangiye agira ati:”Ndatekereza ko Eric Dier yakoze ikintu twe abanyamwuga tudashobora gukora ariko yakoze ikintu twese twari gukora.

“Ndatekereza ko Eric yakoze ibyo twe nk’abanyamwuga tudashobora gukora ariko iyo umuntu agututse kandi umuryango wawe ubigizemo uruhare, cyane cyane murumuna wawe (ushobora kugikora). Uyu muntu yatutse Eric, murumunawe ntabwo yabyishimiye kandi Eric nawe ntiyishimiye. Ariko twe nk’abanyamwuga ntidushobora gukora ibyo yakoze.

Naho ubwo abajijwe niba ikipe ya Tottenham Hotspurs izagira icyo ikora kuri Dier ikamufatira ibihano, Jose Mourinho yagize ati: “Niba iyi kipe izakora ibyo sinzambyemera, ariko (Eric Dier) yakoze amakosa.

Mubyukuri, uyu mwaka w’imikino ukomeje kugendekera nabi ikipe ya Tottenham nyuma y’uko isezerewe kuri penaliti 3-2 (Nyuma y’uko iminota 120 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kukindi) muri iri rushanwa ry’igikombe cy’igihugu mubwongereza kizwi nka FA Cup, ndetse ikaba idafite n’icyizere cyo kugaragara mumakipe ane yambere muri shampiyona y’abongereza.