Umukunzi wa DJ Ira nyuma y'ukwezi agiye i Dubai yamaze kumusimbuza ikizungerezi

Umukunzi wa DJ Ira nyuma y'ukwezi agiye i Dubai yamaze kumusimbuza ikizungerezi
Iradukunda Grace Divine [Dj Ira] yatandukanye n’umusore witwa Niyomugabo Régis uzwi nka Ziggy bari bamaze igihe bakundana.
DJ Ira mu mutima wa Niyomugabo yasimbujwemo undi mukobwa witwa Ishikanwa Ruth, ndetse we n’umukunzi we bakunze kwereka ababakurikira ko baryohewe mu rukundo.
Mu Ukuboza 2020, ubwo Niyomugabo yajyaga mu mirimo mishya i Dubai, Dj Ira yagaragaje agahinda gakomeye yari yatewe n’uko umukunzi we amusize.
Icyo gihe, Dj Ira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati ”Ntacyo mfite cyo kuvuga uretse kukubwira ngo amahirwe masa mu buzima bushya utangiye, ntewe ishema nawe. Ndabizi ko uri buhagere amahoro.”
“Ndagushimira urukundo wampaye, wabaye iruhande rwanjye, ndagushimira kuri buri kimwe wankoreye. Ndabizi ko utazigera wicuza kuba warampisemo. Ndagukunda rukundo rwanjye, urugendo rwiza.”
DJ Ira wafashijwe na mubyara we Bisoso yatangiye uyu mwuga mu mwaka wa 2016.akaba abimazemo ibyaka 4 akaba akorera ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru.
May be an image of child, braids, standing and smiling
Bari couple iri mu zigezweho muri iyi minsi