Umunyamakuru Sadi Habimana yiyamye bikomeye anihanangiriza abakinnyi b'ikipe ya APR FC bakomeje kugaragaza ko ari intakoreka

Umunyamakuru Sadi Habimana yiyamye bikomeye  anihanangiriza abakinnyi b'ikipe ya APR FC bakomeje kugaragaza ko ari intakoreka

Umunyamakuru w'imikino Sadi Habimina yiyamye bikomeye abakinnyi bakomeje ku mwibasira kubera inkuru zitandukanye amaze iminsi abakoraho zitagiye zibashimisha.

Sadi Habimana ni umunyamakuru w'imikino kuri Radio Isango star ndetse no ku kinyamakuru cyandika Funclub.Muri iki gitondo  cyo kuwa 26/03/2020 ku isaaha ya 9h17',ubwo yari agiye gutangira ikiganiro cy'imikino yabanje kugaragaza akababaro yatewe n'abakinnyi ba APR FC.

Uyu munyamakuru nubwo ateruye ngo avuge amazina ayabo bakinnyi bamwibasiye ariko hari abo yagiye akomozaho bitewe n'inkuru amaze iminsi abakoraho.

Muri bo harimo Niyonzima Olivier Sefu,Ishimwe Kevin,Manzi Thierry ndetse na Danny usengimana,uburyo yabivuzemo byagaragaye ko batishimiye inkuru amaze iminsi abakoraho.

Uyu munyamakuru yagize ati: Mbere yuko ntangira ikiganiro ngiye kuvuga amagambo kuri iyi isaaha ya 9h 17,Abakinnyi ba APR FC ndabiyamye bamenye ko kwamabara umwambaro wa APR FC bidasobanuye ko badafite ubudahangarwa bwo kuba bavugwa niba bakoze nabi.

Yakomeje agira ati:Urifata ugatera ivi usize undi mugore mwabyaranye ngo ntibivugwe,urasiga umugore n'umwana w'ukwezi ngo ntuvugwe,urakina muri Marine FC wagera muri Rayon Sports ikagufasha kwandika izina wagira amahirwe ugakinira APR FC ukigira igitangaza,uratanga ikiganiro ko ukunda ikipe runaka ukumva ko bidakwiye gutangazwa.

Mu minsi ishize yakoze inkuru zitandukanye kuri aba bakinnyi barimo Niyonzima Olivier Sefu watandukanye n'umugore babyaranye akajya gutera ivi ahandi,na Ishimwe kevin wataye umugore ufite umwana w'ukwezi ndetse na Usengimana Danny uherutse gutangaza ko akunda Rayon Sports kandi yakuze ayikunda.

Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa mbere ndetse ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya Shampiyona kuko irusha mukeba Rayon Sports amanota 7 yose.

Ishimwe Kevin arashinjwa guta umugore we amusiganye umwana w'ukwezi kandi arwayeIshimwe Kevin yataye umugore w'ukwezi kumwe

Image result for niyonzima olivier sefu

Niyonzima Olivier Sefu nawe yataye umugore n'umwana ajya gutera ivi n'undi mukobwa