Umunyamakuru w’imikino muri Tanzania yitabye Imana

Umunyamakuru w’imikino muri Tanzania yitabye Imana

Asha Muhaji wakoreye ibinyamakuru bitandukanye muri Tanzania, akaba yaranabaye umuvugizi w’ikipe ya Simba SC, yitabye Imana uyu munsi azize igituntu cy’uruhu(TB ya Ngozi).

Uyu mugore w’imyaka 50 yitabye Imana aguye mu bitaro bya Hindu Mandali biherereye mu mujyi wa Dar es Salaam uyu munsi.

Murumuna we, Habibu Kaumo yavuze ko urupfu rwa mukuru we rwatewe n’igituntu cy’uruhu cyamenyekanye nyuma y’uko apimwe ku munsi w’ejo.

Yagize ati‘yarimo ababazwa n’umubiri, bikiyongera uko iminsi igenda ishira, ntakamenye ko ari igituntu cy’uruhu atamenye ko afite.”

“Nyuma y’ibipimo nibwo byamenyekanye ko aifte icyo kibazo, abaganga bagerageje ibishoboka byose ariko Imana yahisemo kumuruhutsa uyu munsi.”

Ikipe ya Simba SC yabereye umuvugizi yihanganishije umuryango binyuze ku mbuga nkoranyambaga za bo zirimo Instagram.

Uretse kuba umuvugizi w’ikipe ya Simba SC, Asha Muhaji yabaye umunyamakuru w’imikino mu binyamakuru bitandukanye mu myaka ishize nka Uhuru na New Habiri.

Asha Muhaji