Umunyamakuru w’imikino wari wasabiwe gufungwa burundu yabaye umwere

Umunyamakuru w’imikino wari wasabiwe gufungwa burundu yabaye umwere

Umunyamakuru w’imikino Elie Kwizera uzwi ku maradiyo na televiziyo nka Fatty waregwaga icyaha cyo gusambanya umwana utagejeje imyaka y’ubukure, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri iki gicamunsi rwanzuye ko ari umwere kuri iki cyaha.

Mu isomwa ry’urubanza mu cyumba cy’urukiko harimo umucamanza gusa, uruhande rw’Ubushinjacyaha n’uruhande rwa Kwizera nta n’umwe wari uhari muri aba baburanyi.

Umucamanza yasubiyemo uko iburanisha ryagenze. Mu nkuru yacu iheruka humviswe impande zombi.

Icyo gihe ubushinjacyaha bwari bwasabiye uregwa gufungwa burundu bugaragaza ibimenyetso ko umwana wasambanyijwe yari yaraye mu nzu y’uyu munyamakuru.

Uregwa we yavuze ko uwo bamushinja ari baringa kuko imyirondoro ye itangwa n’Ubushinjacyaha itandukanye n’imyirondoro yatanzwe n’Umushinga w’indangamuntu. Kandi n’icyo cyaha we atagikoze.

Kwizera Elie Fatty n'umwunganizi we imbere y'urukiko uyu munsi

Kwizera Elie Fatty n’umwunganizi imbere y’urukiko mu minsi ishize. 

Uwo Ubushinjacyaha buvuga ko yakorewe icyaha, yari umukozi wo mu rugo, nyuma yo kigikorerwa ngo yahise agenda. Ntiyigeze agaragara mu iburanisha.

Umucamanza uyu munsi yavuze ko nyuma yo gusuzuma ingingo z’impande zombi asanga ibimenyetso byose by’Ubushinjacyaha nta shingiro bifite.

Bityo ko uregwa ari umwere ku cyaha cyo gusambamya umwana utagejeje imyaka y’ubukure, anategeka ko uregwa ahita arekurwa.

Elie Kwizera yari afunze kuva mu kwezi kwa munani gushize.

Ubushinjacyaha bufite iminsi 30 yo kuba bwajuririra ikemezo cy’uru rukiko.