Umunyarwenya Kevin Hart yari asize ubuzima mu mpanuka ikomeye, Imana ikinga ukuboko

Umunyarwenya Kevin Hart yari asize ubuzima mu mpanuka ikomeye, Imana ikinga ukuboko

Amakuru dukesha ikinyamakuru CNN cyo muri Amerika ni uko umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Kevin Hart yakoze impanuka ubwo yari arikumwe n’abandi babiri ku cyumweru taliki ya 1 Nzeri 2019 akahakura ibikomere bikomeye by’umugongo.

Impanuka yabereye mu mujyi wa Calabasas muri leta ya California ubwo uwari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa 1970 Plymouth Barracuda yamucikanye feri abura uko ahagarika umuvuduko kugeza aho yibaranguye imanuka mu mukingo.

Kevin Hart niwe wabashije gusohoka mu imodoka ajya gutabariza abandi bari bakiri mu modoka, uwari utwaye iyi modoka Jared Black nawe akaba yarakomeretse bikomeye.

Muri raporo ikinyamakuru CNN cyahawe na Polisi, ivuga ko uwari utwaye nta kibazo cy’ibiyobyabwenge yaba yakoresheje gihari ku buryo cyaba ari cyo cyateye impanuka.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa 1970 Plymouth Barracuda yari impano Kevin Hart yari yaguze ku munsi mukuru we w’amavuko ubwo yuzuzaga imyaka 40.

Bakoze impanuka ikomeye

Uku niko imodoka yahindutse