Umunyeshuri wa Kaminuza y’ u Rwanda witeguraga ‘graduation’ yitabye Imana

Umunyeshuri wa Kaminuza y’ u Rwanda witeguraga ‘graduation’ yitabye Imana

Umukobwa witwa Niyomukiza Dynamique wigaga muri Kaminuza y’ u Rwanda ibijyanye na Finance yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019 azize uburwayi.

Nk’ uko abanyeshuri biganaga na Niyomukiza babitangarije UKWEZI , nyakwigendera yaguye mu bitaro bya Masaka mu mujyi wa Kigali azize kanseri y’ igifu.

Uyu mukobwa yiteguraga kuzambara ikanzu y’ abarangije Kaminuza mu kwezi kwa 11 uyu mwaka 2019.

Umuryango wa nyakwidendera watangaje ko Niyomukiza Dynamique azashyingurwa ku wa Mbere tariki 16 Nzeri 2019 nyuma ya misa yo kumusabira izabera muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Petero na Pawulo y’ I Masaka.

Azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo. Amakuru avuga ko nyakwigendera avuka I Masaka mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.


Niyomukiza Dynamique yari arangije muri UR-CBE mu gashami ka Finance


Aha Niyomukiza yari kumwe na nyina