Umunyeshuri wo muri kaminuza yarwanye n’umugabo w’umukire bapfa umukobwa bakundanaga rubura gica

Umunyeshuri wo muri kaminuza yarwanye n’umugabo w’umukire bapfa umukobwa bakundanaga rubura gica

Kuwa kane umusore w’umunyeshuri muri kaminuza yakoze intambara nyuma yo kubonana n’umugabo wamutereteraga umukunzi abasanze aho uwo mukobwa aba mu bacumbi y’abakobwa ba Nasarawa State University iherereye Keffi muri Nigeria.

Aba banyeshuri bari bamaze igihe bakundana cyane ndetse nyamusore akirya akimara ariko akabona amafaranga yo kugurira umukunzi we impano zishoboka. Uyu mukowa witwa Patience we ariko yari anifitiye undi mukunzi ku ruhande utari umunyeshuri babyumva kimwe.

Ku bw’amahirwe macye ya Patience, wa musore w’umunyeshuri yaje kumutungura amusura aho abakobwa bacumbikirwa maze ahasanga undi mugabo. Uyu musore yananiwe kwihangana ashoza intambara.

Inkuru ya Tori.ng ivuga ko iyi ntambara nta buzima bw’umuntu yahitanye n’ubwo yangije bimwe mu bikoresho bya Patience nka TV. Kujyira ngo uyu musore w’umunyeshuri atuze byasabye ko abantu baje kumufata.