Umunyeshuri yarashwe ahita apfa nyuma kurangiza ikizami gisoza kaminuza

Raphael Walugembe w’imyaka 23, wigaga muri Kaminuza ya Martyrs yo muri Uganda witeguraga kwizihiza ko arangije amasomo ye mu mwaka wa gatatu wa kaminuza yarashwe ahita apfa mu ijoro ribanziriza ikirori cyo kwisimira ibyo yaragezeho.

Nkuko Daily Monotor yabitangaje, ibi birori byari biteganyijwe ku munsi w’ejo bikabera Buloba Forest Park.

Umunyeshuri wiganaga na nyakwigendera, Reagan Kakande, avugako yamuhamagaye kuri telephone kugirango amumenyeshe uko gahunda y’ibirori iteye akitabwa na mushiki we amubwira ko Walugembe yarashwe agahita apfa.

Walugembe yarasiwe mu rugo iwabo arashwe n’abajura bari baje kwiba ku baturanyinyi.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kampala, Patrick Onyango yavuzeko bakiriye raporo yuko hafi y’urusengero havugiye urusaku rw’amasusu mu kujya kureba ikibaye bagasanga umuntu arambaraye hasi yapfuye n’ibirahure by’imodoka byamenaguwe.

Umugore wa nyakwigendera, Mwesigwa yabwiye abakora iperereza ko abajura baje bakagota inzu yabo bagatangira kurasa mu kirere nyuma bakiba amashilingi agera ku bihumbi 610 hamwe n’ibindi bintu by’agaciro.