Umupira w’amaguru w’u Rwanda uri mu marembera – Ntarindwa Theodore V.Perezida wa Kiyovu

Umupira w’amaguru w’u Rwanda uri mu marembera – Ntarindwa Theodore V.Perezida wa Kiyovu

Visi Perezida wa mbere wa Kiyovu Sport, yongeye kumvikana mu itangazamakuru ahamya ko ruhago y’u Rwanda iri kugana ahabi bitewe n’ibiyikorerwamo binyuranyije n’amategeko agenga umupira w’amaguru ku isi.

Ntarindwa Theodore, ni umwe mu bakunzi ba ruhago y’u Rwanda, ukunda kugaragara atarya indimi mu gihe hari imikino ikomeye ikipe yihebeye ya SC Kiyovu igiye gukina, ariko bikaba akarusho iyo urucaca rugiye gukina na mukeba wabo Rayon Sports FC.

Kuri iyi nshuro, uyu mugabo yagarutse ku makosa aherutse gukorwa na rutahizamu wabo ari we Ghislain Armel ariko bigizwemo uruhare na As Kigali FC yamusinyishije amasezerano kandi agifite andi masezerano ya Kiyovu Sport.

Kuri uyu munsi, Theodore yahamije ko umupira w’amaguru w’u Rwanda ntaho ugana bitewe n’amakosa yo kwirengagiza amategeko akigaraga muri iyi ruhago.

Ntarindwa ati “Umupira w’u Rwanda wagushije ishyano, aho umwe mu banyamuryango ba Ferwafa ari we As Kigali FC yifata agakura umukinnyi w’indi kipe mu mwiherero akajya kumusinyisha amasezerano kandi agifite andi masezerano y’indi kipe. Njye rero mbona ibyo bintu biteye agahinda ndetse biteye ubwoba.”

Uyu mugabo kandi, yakomeje avuga ko mu gihe ntagikozwe umupira w’u Rwanda ntaho waba ugana.

Ati Niba abayobozi ba Ferwafa ntacyo bakoze, uyu mupira ntaho waba ugana ndetse n’iterambere twifuza ntabwo ryagerwaho mu gihe bamwe badashaka gukurikiza amategeko.

Ntarindwa abona ruhago y'i Rwanda yagushije ishyano

Kiyovu yareze As Kigali FC muri Ferwafa

Irashinjwa na Kiyovu kwica amategeko nkana..

Abajijwe igihe Armel yahagaritswe uko kingana, yasubije ko bamuhagaritse igihe kitazwi kuko nawe yakoze amakosa yo kugwa mu mutego wa As Kigali FC kugeza aho yemeye kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Armel, afitanya amasezerano na Kiyovu Sport azamugeza mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2020, akaba avuga ko ikipe imwifuza mbere yuko asoza amasezerano yaha Kiyovu angana n’ibihumbi 200 by’amayero, uyashyize mu manyarwanda, ni akabakaba miliyoni zigera kuri 200 zirenga.