Umuraperi Bushali n’itsinda bafatanywe bagejejwe imbere y’Ubushinjacyaha

Umuraperi Bushali n’itsinda bafatanywe bagejejwe imbere y’Ubushinjacyaha

Umuraperi Bushali n’abandi batatu bafatiwe hamwe bakekwaho ibyaha bishingiye ku gukoresha ibiyobyabwenge, bashyikirijwe ubushinjacyaha.

Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru ni uko kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2019 Bushali, Slum Drip n’abakobwa babiri bari kumwe bafite ibiyobyabwenge bagejejwe imbere y’ubushinjacyaha babazwa ku byaha bakurikiranyweho.

Nyuma yo kubazwa, hategerejwe ko butanga ikirego mu rukiko bityo bakaburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Bari batawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019 mu Murenge wa Nyakabanda aho bivugwa ko basangiraga ibiyobyabwenge.

Bagifatwa bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ngo rutangire iperereza.

Hagenimana Jean Paul wamenyekanye cyane nka Bushali mu muziki, ni umwe mu bagize itsinda ry’abasore baharawe mu njyana ya Kinyatrap.

Aherutse kumurika album ya kabiri yise ‘Ku gasima’ ije nyuma y’iya mbere yagiye hanze muri Gashyantare mu 2018 yise ‘Nyiramubande’.

Indirimbo yise ‘Nituebue’ yahuriyemo na B-Threy n’uwitwa Slum Drip ni yo yatumye aba ikirangirire cyane mu Rwanda, agakurwa n’urubyiruko rwihebeye injyana ya Hip Hop.