Umuraperi P FLA yatangaje ko yamaze kwibaruka undi mwana wa kabiri

Umuraperi P FLA yatangaje ko yamaze kwibaruka undi mwana wa kabiri

Umuraperi Pfla yatangaje ko yamaze kwibaruka umwana we wa kabiri w'umukobwa nyuma yundi w'umuhungu  yabyaranye na El Poeta nyuma  bakaza gutandukana,Pfla kandi yirinze kuvuga amazina y'uwo mwana ndetse n'aya nyina.

Umuraperi Hakizimana Murerwa Aman wamenyakanye nka PFLA (Power First Ladies After) yatangaje ko yamaze kwibaruka umwana we wa kabiri w’umukobwa ariko nyina w’umwana yirinda kumutangaza ubwo yaganiraga na televiziyo imwe ikorera mu Rwanda yitwa Yago TV.

PFLA uyu mwana avuga ko yibarutse abaye umwana we wa kabiri nyuma yuko afite undi wa mbere w’umuhungu witwa NTWALI ORTIS yabyaranye n’umuraperikazi bahoze bakundana ariwe El Poeta(wiyitaga Umubyeyi uhana) bakaza gutandukanye muri 2012 nyuma y’imyaka 3 bamaranye mu munyenga w’urukundo.

Elpoeta wabyaranye na Pfla,umwana wabo bamwita Ntwali Ortis.

Pfla umunyamakuru amubajije niba uyu mwana wa kabiri yaba yaramubyaranye n’uwo babyaranye uwa mbere ari we poeta, pfla yasubije ko atariko bimeze ko yamubyaranye n’undi ariko yirinda kugira byinshi abivugaho yaba izina ry’umwana cyangwa nyina wuwo mwana.  PFLA ati: “ ibyo tubiveho mwana tubiveho”

Umuraperi Pfla umaze kuba umugabo w’abana babiri,ntiyakunze kuvugwa cyane mu rukundo n’abakobwa benshi  ngo abe yarambana nabo. Uretse umuraperikazi El Poeta babyaranye umwana we wa mbere bagasa n'abaranye igihe, Pfla yongeye kuvugwa mu rukundo ku buryo bugaragara ubwo yakundana n’umukobwa witwa ALINE wari unamubereye Manager mu mwaka wa 2018 ariko na we nyuma y’igihe gito bakaza guhita batandukana.

Ibindi PFLA yatangaje harimo ko ibyo abantu babavugaho(aha yivugaga we n’umuraperi pilato) babita abana babi ko  ataribyo; ko bo bitonda ko ibyabo byose babishyira hanze buri muntu wese akabimenya bityo nta bugome cyangwa ukundi guhemuka bagira.

Pfla yakomeje avuga ko kuri we abana babi bagakwiye gushakirwa muri ba bantu baturuka mu miryango ikomeye,baba mu mashato(inzu zihenze) bagenda mu madoka ahenze y’ibirahuri bya fime(bitabonerana) kubera ko ibyabo byose biba ari ibanga no kugira ngo umunyamakuru abagereho agire icyo ababaza bisaba inzira ndende ndetse no kwitonda kuko yanabizira.

Pfla ikindi yagarutseho ni ukuntu ngo yumvaga se umubyara yaragombaga kuba yaramwise Innocent (Umuntu uvuga ukuri) kubera ko yumva ari umunyakuru mubyo akora byose. Gusa yashimiye se kuba yaramwise izina AMAN (bisobanuye amahoro) kuko nabyo biri mu bimuranga.

Pfla na Poeta barakundanye baza no kubyarana umwana w'umuhungu

Pfla aheruka mu rukundo na Aliine wari na Manager we!