Umurinzi wa Minisitiri mu Bwongereza yahagaritswe nyuma yo kwibagirirwa imbunda mu ndege

Umurinzi wa Minisitiri mu Bwongereza yahagaritswe nyuma yo kwibagirirwa imbunda mu ndege

Umupolisi uri mu barinzi ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Dominic Raab, yahagaritswe mu kazi ke nyuma y’uko bitangarijwe ko yataye imbunda ye mu ndege.

Uyu mupolisi yari mu butumwa bw’akazi aho yari yaherekeje Minisitiri Raab mu rugendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubwo basubiraga mu Bwongereza, yibagiriwe imbunda ye mu ndege ku Kibuga cya Heathrow i Londres ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

Polisi y’u Bwongereza yatangaje ko iki kibazo gikomeye, ndetse iri ku gifata nk’ikintu cy’ingenzi cyane. Ubu uyu mupolisi yahagaritswe mu zindi nshingano ndetse iperereza kuri we ryamaze gutangira.

Mu rugendo rwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Raab, yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Mike Pompeo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, umupolisi urinda David Cameron wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, nawe yakozweho iperereza nyuma y’aho bitangarijwe ko yasize imbunda ndetse na pasiporo y’uwo arinda mu bwiherero bw’indege rusange.