Umurinzi wa Nipsey wishwe arashwe yavuye burundu kuri aka kazi atanga ubutumwa bubabaje

Ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2019 umuraperi Ermias Davidson Asghedom, wari uzwi mu muziki nka Nipsey Hussle ukomoka i Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarasiwe imbere y’iduka rye muri uwo mujyi arapfa.

Umurinzi wa Nipsey wishwe arashwe yavuye burundu kuri aka kazi atanga ubutumwa bubabaje

Ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2019 umuraperi Ermias Davidson Asghedom, wari uzwi mu muziki nka Nipsey Hussle ukomoka i Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarasiwe imbere y’iduka rye muri uwo mujyi arapfa.

Ku wa Kabiri umusore w’imyaka 29 witwa Eric Holder yatawe muri yombi akurikiranyweho kuba ariwe wamwivuganye gusa ubwo yagaragaraga imbere y’urukiko i Los Angeles, kuri uyu wa Kane yarabihakanye.

J Roc wari umurinzi wa Nipsey yatangaje ko yaretse akazi ko gukora uburinzi nyuma y’urupfu rw’uyu muraperi.

Mu butumwa burebure yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko yahoraga mu byishimo na Nipsey ndetse yemeza ko yari inshuti ye magara.

Akenshi ngo yumvaga bazahora mu munezero ndetse ntiyiyumvishe ko hari igihe kizagera akandika amagambo y’akababaro kuri uyu muraperi, ariko ubu siko byagenze kuko yagiye ku mbuga nkoranyambaga yandika ubutumwa mu maso ye huzuye amarira.

Akomeza agira ati “Isi yari igukeneye hano, ni igihombo, ni igikomere gusa nabuze umuvandimwe, inshuti magara, umuntu wanyigishaga byinshi […]”.

Yavuze ko agiye kwita ku bana babiri Nipsey yasize ndetse na Luaren London wari umukunzi w’uyu muhanzi, ndetse anatangaza ko avuye burundu ku kazi k’uburinzi.

Ati “Namaze gufata inshingano ku bana bawe ndetse na Lauren. Ubu ntabwo nzongera gukora akazi k’uburinzi ukundi, ndarambiwe ibi byose ni umwanda. Ndagukunda Nipsey Hussle.”

J Roc avuga ko iyo yabaga ari kumwe na Nipsey Hussle yabaga ari gutera urwenya

J Roc warindaga Nipsey Hussle yasigaye mu gahinda nyuma yo kwicwa k'uyu muraperi

Nipsey Hussle yahoranaga na J Roc ahantu hose agiye

Umuraperi Nipsey Hussle wishwe

Yahise yegura ku bijyanye n'akazi ko gukora uburinzi