Umusore yakubiswe n'umupolisi ubwo yasangaga ari gutereta umugore we

Umusore yakubiswe n'umupolisi ubwo yasangaga ari gutereta umugore we

Umuyobozi mu rwego rushinzwe kugenza ibyaha bikomeye mu gihugu cya Ghana mu gipolisi mu gace ka Donkro Nkwatanta arashinjwa gukubita akagira intere umunyeshuri wo muri kaminuza y’uburezi ya Winneba amuhoye ko yamusanganye n’umugore we mu nzu iwe ari kumutereta.

Uyu nyiri gukubitwa birenze urugero,Hayford Osei, wakomerekejwe cyane ku gice cy’umubiri cy’amazuru ndetse no ku munwa ubu arimo arivuza ibi bikomere ndetse no gutumbirwa ku isura ye nkuko tubikesha ikinyamakuru TellGhana.

Ni mu gihe uyu muyobozi ushinjwa gukora aya makosa uzwi ku mazina ya Ebenezer Antwi,muboyozi rwaho akorera kuri sitasiyo ya polisi ya Donkro Nkwanta bwanze kugira icyo butangaza kuri iki kibazo.

Igisubizo cyonyine bahaye ikinyamakuru Daily Guide ubwo cyabahamagaraga ni uko bavuze ko mu gihe iperereza ryatangiye ubu ntakindi kirenzeho batangaza ku kibazo cyabaye.

UBUNDI BYAGENZE GUTE NGO UYU MUNYESHYURI AKUBITIRWE MU RUGO RW’ABANDI?

Amakuru avuga ko mukuru w’uyu musore yakundanyeho n’umugore w’uriya muyobozi wamukubise ariko nyuma baza gutandukana mbere yuko uyu mugore akundana n’uyu muyobozi bakaza no kuba ubu barabyaranye n’umwana.

Nyamara, ngo uyu mugore incuro nyinshi yahuraga na Hayford, ngo yamusabaga amafaranga yiwaje ko ngo yigeze gukundanaho na mukuru we.

Ku tariki ya 7 Gicurasi 2020 ahagana mu masaha ya nijoro saa tanu (11h00 PM), Hayford, ubwo yakoraga ikizamini kuri murandasi akoresheje telephone ye kubera ifungwa ry’amashuri bitewe n’icyorezo cya koronavirusi, yavuze ko yahamagawe kenshi na Serwaa (wa mugore) amusaba ko yampuha amafaranga yo kugura pampekisi(pampers) y’umwana.

Nyamara kubera ko Hayford yakoraga ikizamini akoresheje telephone ye,uko guhamarwa byari buri kanya na Serwaa byaje kumutesha umutwe nuko aza kwemera ko ayo mafaranga aza kuyamuzanira iwe mu rugo.

“Rero naje kujya iwe mu rugo ahagana saa 11h00 PM nuko ngezeyo ampa agatebe ndicara. Ako kanya nkimara kwicara hahise haza umuntu aturuka inyuma yanjye ankubita urushyi mu maso.

Nahise ngwa hasi nuko wa muntu akomeza kunkubita inshi nyinshi kugeza ubwo natangiye no kuva amaraso mu maso, mu gihe umugore we yarari hafaho andeba anashigikiye umugabo ku nkubita.

Natakarijemo telefone yanjye. Byasabye kwirukanka ndahunga mpugira mu gihuru cyari hafaho ntinyako banyicira mu nzu.

Yavuze ko yahise ageza icyerezo cye kuri sitasiyo ya Polisi wa mugabo wamukubise akoraho,yongeyeko kubera ubwoba yari afite ko atazabonera ubutabera kuri iyo sitasiyo, niyo mpamvu ikibazo cye yakigejeje no mu itangazamakuru.