Umutoza wananiwe Amavubi agiye guhabwa akazi mu ikipe ya Uganda Cranes

Umutoza wananiwe Amavubi agiye guhabwa akazi mu ikipe ya Uganda Cranes

Umutoza ukomoka mu gihugu cya Irlande witwa Jonathan Mckinstry watoje Amavubi agasubira inyuma cyane ndetse bikagera nubwo atsindwa n’ikirwa cya Maurice,ari mu nzira zo kwerekeza mu ikipe ya Uganda Cranes.

Uyu mutoza watozaga mu ikipe yo mu gihugu cya Bangladesh yitwa Saif Sporting Club,yamaze kuyisezeraho aho bivugwa ko agiye gufata indege imugeza muri Uganda gusinya amasezerano yo kuyitoza.

Mckinstry yari mu batoza batatu bari batoranyijwe ngo bazakurwemo uzasimbura Sebastien Desabre waherukaga kwirukanwa,yatsinze Hugo Broos ku guhatanira aka kazi cyane ko we yasabaga umushahara uri hejuru na Luc Eymael uherutse kwerekeza muri Black Leopards.

Mckinstry w’imyaka 34 niyemezwa nk’umutoza wa Uganda Cranes azaba abaye umutoza wa kabiri wirukanwe n’u Rwanda,igihugu cya Uganda kikamureba ijisho ryiza nyuma ya Milutin Sredojevic.

Ikigaragaza ko umutoza Jonathan Mckinstry yamaze kumvikana na Uganda nuko umwe mu bakinnyi yatozaga Bayisenge Emery yamaze kumusezeraho ku mbuga nkoranyambaga.

Mu minsi ishize,Mckinstry yareze u Rwanda muri FIFA kubera kumwirukana nabi agifite amasezerano birangira yishyuwe amadorali ibihumbi 215 000.