Umuyobozi wo muri Qatar yanze gusuhuza umusifuzi w’umugore mu muhango wo gutanga ibihembo [AMAFOTO]

Umuyobozi wo muri Qatar yanze gusuhuza umusifuzi w’umugore mu muhango wo gutanga ibihembo [AMAFOTO]

Umwe mu bagize umuryango w’abayobozi ba Qatar,Sheikh Joaan bin Hamad Al Thani,yanze gusuhuza abasifuzi b’abagore ubwo yari mu muhango wo guhemba amakipe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’amakipe giherutse kwegukanwa na Bayern Munich.

Ubwo abasifuzi b’abagore Edina Alves Batista na Neuza Back begeraga uyu muvandimwe wa Emir wa Qatar,SheikhTamim witwa Sheikh Joaan bin Hamad Al Thani yanze kubasuhuza baratambuka.

Icyakora Sheikh Joaan bin Hamad Al Thani yasuhuje abasifuzi b’abagabo bari babanje ariko bigeze kuri aba bagore ahina akaboko barakomeza baratambuka.

Icyakora,amategeko y’idini ya Islam avuga ko umugabo wo muri iri dini atemerewe guhuza umubiri n’undi mugore uwo ariwe wese uretse uwo mu muryango we.

Sheikh Joaan bin Hamad Al Thani yatanze ibihembo bya Club World Cup final ari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino Kuwa kane w’iki cyumweru.

Uyu Sheikh Joann asanzwe ari nawe uyobora Komite Olimpike ya Qatari ndetse ni murumuna w’umuyobozi wa Qatar witwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Igikombe cy’isi cya 2022 kizabera mu gihugu cya Qatar kirimo abaherwe benshi cyane ndetse byitezwe ko hazakoreshwa ikoranabuhanga ridasanzwe.

Igikombe cy’isi cy’amakipe cyegukanwe na Bayern Munich itsinze igitego 1-0 Tigres UANL ku mukino wa nyuma.