Umuyobozi w'umurenge arashinjwa ‘kuyobya iperereza’ ku modoka y’ibitaro yibwe

Imodoka y’ibitaro bya Ruhengeri yibwe mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 ku bitaro iyi modoka n’ubu iracyashakishwa, abantu barindwi ubu barafunze bakekwaho uruhare muri ubu bujura, umwe muri bo ni umuyobozi ku Murenge ushinjwa kuyobya iperereza gusa we ngo abyita ko yatebyaga kuri WhatsApp.

Imodoka yibwe ku bitaro bya Ruhengeri hagiye gushira ibyumweru bibiri

Bikekwa ko iyi modoka Toyota Land Cruiser ifite plaque GR 455D yibwe igambaniwe, uwayivanye kwa muganga ayibye ngo yaje yiyita umushoferi.

Abakozi bamwe na bamwe b’ibitaro bya Ruhengeri barimo abashoferi n’abashinzwe ibikoresho barabajijwe mu iperereza, abandi bari mu bafunze ubu.

Muri bo harimo; ushinzwe abashoferi mu Bitaro bya Ruhengeri, umukozi w’ibitaro ushinzwe ibikoresho, uwahoze ari umushoferi w’ibitaro ariko wirukanywe, undi mukozi wari ufite urufunguzo rw’imodoka.

Abandi bafuzne ni; ushinzwe umutekano ku bitaro n’umwe mu bakozi bashinzwe umutekano aba bakaba barayifunguriye igasohoka nijoro ahagana saa moya ariko ntibandika amazina y’uyitwaye mu gitabo cyabigenewe.

Nyuma hari umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Remera muri Musanze watawe muri yombi.

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu mugabo yandikiye abantu kuri WhatsApp ababwira ko “imodoka y’ibitaro bya Ruhengeri iherutse kwibwa yabonetse i Rusizi irimo gutwara amashu iyajyana muri DR Congo”.

Modeste Mbabazi umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha yabwiye Umuseke ko uyu mukozi mu Murenge akurikiranyweho gukwirakwiza ibihuha bishobora kuyobya uburari iperereza ntirikorwe neza.

Avuga ko ubwo uyu yabazwaga niba ibyo avuga abizi neza yasubije ko ibyo yavugaga ari ‘Joke’ (gutebya). Mbabazi avuga ko ingingo ya 39 y’itegeko rihana ibyaha bikoresha ikoranabuhanga ariyo ihana icyaha uyu muyobozi akurikiranyweho.

Imodoka yo ikaba ikomeje gushakishwa ariko ntiraboneka.